Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2019 nibwo habaye inama ya mbere ya komisiyo ihuriweho y’u Rwanda na Uganda, iteganywa n’amasezerano ya Luanda yasinywe ku wa 21 Kanama, agamije gusana umubano wangiritse hagati y’u Rwanda na Uganda.

Uganda yiyemeje gukurikirana ikibazo cy’abanyarwanda bafunze

Minisitiri Sam Kutesa avuga ko u Rwanda na Uganda byagiye bisangira byinshi bishingiye ku bukungu n’imibereho y’ababituye.

Avuga ko amateka y’Umugabane wa Africa ubwo abakoloni bawigabanyaga batumye ibi bihugu bishyirirwaho imipaka igatuma biba bibiri kanri hari byinshi bihuriyeho.

Ati “Ishyirwaho ry’imipaka ryabangamiye imiryango migari ibana ifite ibiyitandukanya, icamo ibice amoko n’imiryango, inabangamira ubucuruzi.”

Avuga ko aya mateka atabujije ibihugu byombi kubanirana neza kuko abagande bisangaga mu Rwanda nk’iwabo, n’Abanyarwanda benshi bagafata Uganda nk’iwabo ngo kuko hari n’abaturage bazwi nk’Abanyarwanda bahabwa agaciro n’Itegeko Nshinga rya Uganda.

Agaruka ku bibazo bimaze iminsi biri hagati y’ibi bihugu byombi, yavuze ko byahungabanyije abatuye ibi bihugu bari basanzwe babanye neza.

Yavuze ko iyi nama ibayeho bwa mbere nyuma y’ariya masezerano yashyizweho umukono n’Abakuru b’Ibihugu byombi, yitezweho byinshi n’abaturage ko izavamo umuti w’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ati “Nge n’itsinda twazanye turabamenyesha ko Uganda ifite ubushake bwo kongera kubana mu mahoro n’u Rwanda.”

Yavuze ko we na bagenzi be baturutse muri Uganda bizeye ko ibihugu byombi biri buze kwemeranya ku mirongo iza kwemezwa yo gushyira mu bikorwa ariya masezerano yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yagarutse ku masezerano yashyizweho umukono na Perezida Kagame Paul w’u Rwanda na Yoweri Museveni wa Uganda, avuga ko kuyasinya ari byiza ariko kuyashyira mu bikorwa ari umwanzuro w’ibihugu byombi.

Ati “U Rwanda rufite ubushake buhagije bwo kumva neza intego z’ariya masezerano.”

Min Nduhungirehe wanagarutse ku bikorwa bibi byakorewe Abanyarwanda kandi bigikomeje muri Uganda, yavuze ko ibi biganiro bikwiye kuvugisha ukuri no gusasa inzobe kugira ngo umuti w’ibibazo ubashe kuboneka.

Ati “Ndifuza guha ikaze mu Rwanda abavandimwe bacu bo muri Uganda, ndizera ko ibiganiro byacu mu muhezo biraba umwanya wo gusasa inzobe nk’uko tubivuga mu Kinyarwanda, umwanya wo kubwizanya ukuri no gushaka umuti. Ni cyo kintu cyonyine abaturage bacu bategereje kandi bakwiriye.”

Avuga ko ibihugu byombi bisanzwe bihuriye mu miryango irimo uwa Africa y’Iburasirazuba ufite intego yo gutsura amahoro n’umutekano, isoko rihuyeho no koroshya uruza rw’abaturage n’ibintu.

Ati “Nubwo bimeze gutya, hari ibibazo bikomeje kwangiza umubano w’ibihugu byombi birimo gutera inkunga imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, gufata no gufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko Abanyarwanda bagakorerwa iyicarubozo muri Uganda n’ibikorwa bigamije guhungabanya ubukungu.”

Yavuze ko ariya masezerano agomba kuvamo umuti w’ibi bibazo bimaze igihe hagati y’u Rwanda na Uganda ariko ko ibihugu byombi bikwiye gutanga umusanzu ufatika kugira ngo ikizere cyongere kugaruka hagati y’ibi bihugu.

Umwe mu myanzuro yemejwe ni uko “U Rwanda rwatanze urutonde rw’abanyarwanda bafungiye muri Uganda, Uganda yemera kugenzura amakuru ngo hagenzurwe imanza zabo, no kurekura abo bizagaragara ko hari ibimenyetso bibageza mu butabera.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yavuze ko bazifashisha inkiko, kuko buri muntu wese ufunzwe agomba kugezwa imbere y’ubutabera, uwo bigaragaye ko ari umwere akarekurwa.

Uyu mwanzuro ngo ntabwo ureba abantu bafungiye muri Uganda gusa, ureba n’Abanyarwanda bajya muri Uganda.

Kutesa yabajijwe niba yemera ko Abanyarwanda bafungirwa muri Uganda bagakorerwa iyicarubozo, yabanje kuvuga ko bari mu Rwanda kubera komisiyo yashyizweho nyuma y’amasezerano y’abakuru b’ibihugu, aho bagomba gusuzuma buri ngingo yose yavuzwe. Yavuze ko iyi ari inama ya mbere ariko hari umwanya wo kugenzura ingingo zose u Rwanda rwagaragaje.

Ku kijyanye no kuba Uganda yaba icumbikiye abantu bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, Minisitiri Kutesa yavuze ko “nta na rimwe Uganda izacumbikira abashaka guhungabanya umuturanyi”, ndetse ngo abazabifatirwamo bazakurikiranwa hakurikijwe amategeko.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier, yavuze ko nyuma y’iyi nama, ibihugu byombi bizongera guhurira i Kampala mu minsi 30, harebwa niba ibyemeranyijweho uyu munsi byarashyizwe mu bikorwa.

Ati “Hari ubushake bwo kugira ngo abaturage bo mu Rwanda na Uganda bongere kubana neza, bongere kugira umutekano nk’uko byahoze.”

Impande zombi zemeranyije guhagarika icengezamatwara ryaba iryo mu itangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.

Inama itaha izaba vuba i Kampala, harebwa uburyo hashyirwa mu bikorwa amasezerano yemeranyijweho.

Ku ruhande rw’u Rwanda, abitabiriye ni Gen Maj Frank Mugambage, Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda ; Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano Gen Maj Joseph Nzabamwita hamwe na Col Anaclet Kalibata, Umuyobozi Mukuru ushinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu n’umutekano.

Ku ruhande rwa Uganda, intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sam Kuteesa.

Hari kandi Minisitiri w’Umutekano, Gen. J.J Odongo Abu; Umuyobozi mu Biro bya Perezida Yoweri Museveni, Amb. Joseph Ocwet; Intumwa Nkuru ya Leta, William Byaruhanga na Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Oliver Wonekha.

Abahuza muri ibi biganiro ni Umujyanama muri Ambasade ya Angola mu Rwanda, Horacio Uliengue; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Manuel Domingos Augusto; Minisitiri w’Intebe wungirije wa RDC, Gilbert Kankonde Malamba n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi rwa RDC, Inzun Justin Kakiak.

Uganda yiyemeje gukurikirana ikibazo cy’abanyarwanda bafunze

Uganda yiyemeje gukurikirana ikibazo cy’abanyarwanda bafunze

Uganda yiyemeje gukurikirana ikibazo cy’abanyarwanda bafunze

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU