Annet Namata, umugore wo muri Uganda ushinjwa kugaburira umwana abereye mukase amaraso y’ imihango avanze n’intoryi yakatiwe gufungwa imyaka 2

Umugore wagaburiye umwana amaraso y’ imihango avanze n’intoryi yakatiwe imyaka 2

Umucamanza muri uru rukiko, Patience Koburunga kuwa 26 Nzeri uyu mwaka yatanze igihano cyo gufunga imyaka ibiri Annet Namata, avuga ko cyagabanijwe kuva ku myaka irindwi bitewe ko uregwa yemeye icyaha atagoranye.

Patience Koburunga yavuze ko yoroheje igihano bitewe n’uko uyu mugore afite abandi bana batatu agomba kujya kwitaho.

Abaturanyi ndetse n’umugabo w’uyu mugore witwa Yunusu Lungu bavuze ko batishimiye umwanzuro w’urukiko. Bemeza ko iki gihano kidakarishye ku buryo abandi bagore nabo bakora iki cyaha.

Lungu ubwe niwe wagemuye umugore we kuri polisi nyuma yo kubwirwa n’abaturanyi amahano yakoraga agaburira umwana amaraso y’ imihango ye, akaba avuga ko umugore we yagafunzwe imyaka myinshi kugira ngo bimubere isomo.

Yagize ati “ Bakamufunze imyaka myinshi ariko ntacyo nabanze ajye muri gereza yumve wenda byamusigira isomo.”

Namata yahamwe n’icyaha cyo kuba yaragaburiye umwana abereye mukase ibiryo birimo intoryi zivanze n’ amaraso y’ amavangingo ye, kuwa 6 Kamena uyu mwaka.

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU