Ndi umugabo ufite umugore n’abana babiri ariko umugore wanjye yadukanye ibintu ntazi pe. Ubu asigaye yaranze kwambara ikariso, arambara akagenda gusa.

Umugore wanjye yanze kwambara ikariso iyo atambuka nitegereza ikibuno cye nkagira amakenga- Mungire Inama

Yambwiye ko iyo ayambaye aba yumva atisanzuye keretse iyo ari mu gihe yiteguye ko ashobora kujya mu mihango n’aho indi minsi ntabwo ayikoza pe.

Naramubwiye nti ‘Nyamara ibyo wihaye by’abanya Kigali ntabwo binejeje’ ambwira ko nta kibazo kirimo na gito.

Gusa ku bwanjye bintera guhangayikira, kuko iyo nitegereje ikibuno cye nko mu ikanzu mba mbona rwose ari ikibazo, nkakeka ko yaba ateretwa n’abandi ntawamenya cyangwa bakamwifuriza icyo.

Ni mwiza, akunda kwambara amakanzu, ndabireba nkumva ndamwishimiye, ariko kubera ako kantu ko kwanga kwambara ikariso, katumye ntangira kumukekera ibindi birimo n’ubusambanyi. Ku bwe avuga ko bituma yumva abohotse, ikindi kandi ngo igice cy’umubiri we cyo hasi akumva aribwo akishimiye.

Nagerageje kubimukuramo ariko wapi, ngo ibyunzwe, ngo kwihambira, ngo agomba kwibohora, …. ibyo ambwira ni byinshi kandi nkabona arimo guhinduka mu mico.

Mungire inama, nkore iki?

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU