Umuhanzi Ne-Yo yageze I Kigali aho yitabiriye igitaramo azahuriramo n’abahanzi nyarwanda aho azitabira n’umuhango wo kwita izina.

Umuhanzi Shaffer Chimere Smith uzwi nka Ne-Yo ni umwe mu bahanzi b’ibyamamare ku isi wanakunzwe mu ndirimbo nyinshi zirimo iyitwa ‘Miss Independent’.

 

kuri uyu wa 6 Nzeri 2019, saa Saba n’iminota 12 nibwo yageze kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ari kumwe n’itsinda ry’abantu barimo n’umurinzi we.

 

Mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko urugendo rwagenze nez ndetse aje guha abanyarwanda igitaramo cy’imboneka rimwe aho kuri iyi nshuro azanabyina.

Yagize ati” Rwari urugendo rurerure. Ndi hano kugira ngo mpagirire ibihe byiza n’abanyarwanda. Igitaramo kizaba ari cyiza kandi ari agatangaza kuri buri wese.”

Yongeyeho ati ”Ni ku nshuro ya mbere ngiye kuririmbira i Kigali, nzaririmba ndetse mbyine, mfite byinshi nzakora. Mpora niteguye rwose kandi bizaba ari ibihe by’umunezero.”

Biteganyijwe ko NE-YO ari mu bantu bazita amazina abana b’ingagi kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Nzeri 2019 mu muhango uzabera mu Kinigi aho taliki ya 7 Nzeri azakorera igitaramo muri Kigali Arena aho azaba ari kumwe n’abahanzi batandukanye barimo Bruce Melodie, Meddy, Charly&Nina na Riderman.

Kwinjira muri iki gitaramo mu myanya y’icyubahiro yisumbuyeho (VVIP Ticket) ni 50, 000 Frw. Mu myanya y’icyubahiro (VIP Ticket) ni 25,000 Frw. Mu myanya isanzwe (Ordinary Tickets) ni 10,000 Frw; ku munyeshuri (Students’ ticket) ni 3,000 Frw.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU