Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere  tariki ya 23 Nzeri 2019 nibwo mu gihugu cya Tanzaniya humvikanye inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Nelson Mabeyo umuhungu wa Lieutenant General Venance Mabeyo, Umugaba  Mukuru w’ingabo za Tanzaniya,

Umuhungu w’ Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzaniya yaguye mu mpanuka y’indege
Nelson Mabeyo, umuhungu wa Lieutenant General Venance Mabeyo

Nkuko tubikesha ikinyamakuru mpekuzihuru.com cyo muri Tanzania, Nelson Mabeyo ni umwe mu bantu babiri baguye mu mpanuka y’indege ya Kompanyi Auric  uyu muhungu wa Lieutenant General Venance Mabeyo yakoreraga.

Nkuko icyo kinyamakuru gikomeza kibitangaza, iyi mpanuka yabaye muri iki gitondo ku kibuga cy’indege ntoya  kiri muri pariki y’igihugu ya Serengeti aho yari itwawe  nuwo muhungu w’Umugaba Mukuru w’ingabo, Lieutenant General Venance Mabeyo, ubwo bari berekeje mu mujyi wa ARUSHA

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU