Mu gihe ubusanzwe siyanse igaragaza ko umugore acura ku myaka 45 y’ amavuko umukecuru w’ imyaka 73 kuri uyu wa Kane yibarutse yibarutse impanga z’ abakobwa.

Umukecuru w’ imyaka 73 yibarutse impanga

Byabereye mu magepfo y’ igihugu cy’ u Buhinde muri Leta ya Andhra Pradesh, Dr Uma Sankar wabyaje uyu mukecuru yavuze ko we n’ abana be bameze neza. Yabwiye BBC ati “Umubyeyi n’ abana bameze neza”.

Mangayamma Yaramati yavuze ko we n’ umugabo we w’ imyaka 82 bari barifuje umwana ariko birananirana.

“Turishimye birenze urugero” niko Sitarama Rajarao, umugabo w’ uyu mukecuru yavuze. Intanga zabo bombi zarerewe hanze ya nyababyeyi hakoreshejwe ikoranabuhanga In vitro fertilisation (IVF).

Umugabo ati “Twari twaragerageje inshuro nyinshi ku baganga batagira umubare, mu buzima ni ubwa mbere numva nishimye”.

Uyu mukecuru nyuma yuko yibarutse impanga, yavuze ko yumvaga atewe ipfunwe no kuba atarabyaye ndetse ko hari aho yageraga bakamuheza bavuga ngo si umubyeyi. Banyitaga “umugore utagira abana”

Nyuma y’ umunsi aba bana bavutse se yahise ajya mu bitaro kubera ikibazo cyo guturika kw’ iminsi y’ ubwonko, stroke.

Muri 2016, undi mugore w’ Umuhindekazi wari ufite imyaka 70 y’ amavuko yibarutse umwana w’ umuhungu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU