Nyarugenge mu rukiko rw’ibanze hari kuburanishirizwa urubanza rw’umukobwa ukekwaho kwiba umuyobozi wa Kina Music, Ishimwe Clement, amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri z’u Rwanda.

Umukobwa ushinjwa kwiba Ishimwe Clement aravuga ko umugabo wa Butera Knowless yafashwe asambana n’umugore w’umusirikare

Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2019 nibwo umukobwa witwa Mukeshimana Honorine yagaragaye imbere y’urukiko aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Mu nkuru dukesha Iwacu Magazine, ivuga ko mu iburanisha, Ishimwe Clement atiyigeze agaragara ndetse nta n’umwunganizi wari umuhagarariye. Mukeshimana nawe akaba yariburaniye aho yari ahanganye n’ubushinjacyaha.

Umushinjacyaha yamusabiye gufungwa by’agateganyo kubera icyaha akekwaho cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Yavuze ko tariki 30 Kanama 2019 aribwo Ishimwe Clement yatanze ikirego ashinja Mukeshimana Honorine kumwiba agatabo ka banki kanditse kuri Studio ya KINA Music bityo akifashisha sheke imwe akigana umukono we akabikuza 1 925 000 Frw.

Yakomeje avuga ko abazwa imbere y’ubushinjacyaha yemeye ko sheke yari yanditseho amazina ye kandi Ishimwe akavuga ko atigeze ayisinyaho.

Mu ibazwa, Mukeshimana Honorine yasubije avuga ko yagiye kubikuza aya mafaranga atumwe n’abagabo b’abasirikare batatu.

Uyu mukobwa mu bushinjacyaha yavuze ko ubwo bamuhaga sheke bamubwiye ko Ishimwe yafashwe asambana n’umugore w’umusirikare ukorana n’aba bityo akabasaba kumugirira ibanga hanyuma akabasinyira sheke y’aya mafaranga nk’ikiguzi.

Umushinjacyaha yasabiye uyu mukobwa kuba afunze by’agateganyo kugira ngo adatoroka ubutabera cyangwa ngo nagera hanze abashe kumvikana n’abo bafatanyije ubu bagishakishwa.

Yiregura, Mukeshimana yagize ati“Nari ndi ku Ruyenzi aho nsanzwe ntuye, Ndahiro Eric (basanzwe baziranye) arampamagara ambwira ko bafashe Ishimwe asambana n’umugore w’umusirikare bakorana bityo yanze ko bamushyira hanze abasinyira sheke.”

Yakomeje avuga ko bamusabye ko yajya kubikuza iyi sheke nawe akiboneraho cyane ko nta kazi yari amaze igihe afite. Icyo gihe ngo yagiye kuri banki arayabikuza ayashyira ba basirikare bamugenera ibihumbi 70 by’amafaranga y’u Rwanda ahita ataha.

Yasabye urukiko kuzarebana ubushishozi ko nta nyandiko mpimbano yakoze kuko kuri sheke yabikuje hariho umwirondoro we n’isinya itandukanye n’iyo yavugaga ko Ishimwe yasinye kuri iyi sheke. Rero we ngo icyo yakoze ni ukubikuza sheke ariko nta nyandiko mpimbano yakoresheje.

Yakomeje avuga ko urukiko rwamurekura kuko afite umwana wahiye urwaye kandi bitewe n’uko yibanaga akaba atazi aho umwana we ari kugeza ubu. Ngo aramutse arekuwe yahita ajya gukurikirana ubuzima bw’umwana we.

Umucamanza nyuma yo kumva impande zombi yavuze ko umwanzuro w’urukiko uzasomwa tariki 1 Ukwakira 2019.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU