Wayne Rooney wamenyekanye mu makipe akomeye arimo Manchester United na Everton zo mu bwongereza yongeye gushyirwa ku karubanda n’umukobwa witwa Karra Granados basohokanye mu kabyiniro kitwa Twelve West muri Canada.

Umukobwa witwa Karra Granados yongeye kwandagaza Wayne Rooney ashyira hanze ibyo yakoreye muri Hoteli

Wayne Rooney kuri ubu ukinira ikipe ya DC United muri USA, aherutse kwibasira ikinyaamakuru cyo mu Bwongereza The Sun, agishinja gukwirakwiza ibihuha byuko yasohokanye n’umukobwa muri Canada kandi atari byo.

Umukobwa witwa Karra Granados wafotowe ari kumwe na Rooney mu minsi ishize ahagana sa 5:30 z’igitondo mu mujyi wa Vancouver, yamutamaje amushyira hanze avuga ko yakuyemo ipantaro agasigarana ikabutura y’imbere yonyine ubwo yari yasohokanye n’abakobwa muri Hoteli.

Karra Granados w’imyaka 27 yagize ati “Rooney yakuyemo ipantaro,ashyira amaguru ye mu mazi.Yahuje urugwiro na buri wese.Yari yambaye umwenda w’imbere umufashe cyane w’ubururu ndakeka ari Calvin Klein.

Uyu mukobwa yavuze ko kuwa 17 Kanama uyu mwaka aribwo Rooney yasohokanye n’abakinnyi bagenzi bakinana mu kabyiniro kitwa Twelve West nyuma y’umukino ikipe ye ya DC United yakiniye Vancouver.

yamutamaje amushyira hanze

Karra yavuze ko Rooney na mugenzi we bakinana bamugaruye kuri hoteli yitwa Hyatt Regency saa 5:30 nyuma yo kuva muri aka kabyiniro aho babyinye muri pisine irimo amazi ashyushye [Jacuzzi ] hanyuma uyu mukinnyi agakuramo ipantaro we n’abagenzi be bakinnana imbere ye n’abandi bakobwa batatu, asigarana Boxer gusa.

Karra yavuze ko Rooney yabyinnye cyane ahagera ananiwe bikabije, byatumye ahita asinzira, ahitamo gukorana imibonano mpuzabitsina n’uyu mukinnyi mugenzi we bari kumwe.

Umukobwa witwa Karra Granados yongeye kwandagaza Wayne Rooney ashyira hanze ibyo yakoreye muri Hoteli

Uyu mukobwa yavuze ko Rooney yasabanye na buri wese ndetse ngo muri aka kabyiniro yifuje kwitwara nk’umuntu usanzwe aho kugaragara nk’icyamamare.

Karra Granados yavuze ko atari azi Wayne Rooney ariko ngo umwe mu bakobwa bari kumwe yamubwiye ko ari umukinnyi w’icyamamare.

Rooney ashinjwa gukuramo ipantaro imbere y’abantu
Karra Granados washyize ku karubanda Rooney amushinja ko bamaze amasaha 7 basangira ndetse agakuramo ipantaro imbere y’abantu

Yavuze kandi ko Rooney atigeze asinyira abafana nkuko yabeshye ubushize yibasira ikinyamakuru The Sun ahubwo yanyoye agasembuye karahava kugeza ubwo kamukuramo ipantaro.

Wayne Rooney akomeje kuvugwaho ubusambanyi bukabije buterwa n’ubusinzi bukabije cyane ko iyo asomye ku musemburo ikintu cya mbere ahita yifuza ari umugore.

Umugore wa Rooney, Coolen umaze imyaka myinshi ahangana nawe kubera gushurashura,yahise afata indege igitaraganya amusanga USA amusaba ko asesa amasezerano na DC United akagaruka mu rugo bitaba ibyo bagatandukana.

Umukobwa witwa Karra Granados yongeye kwandagaza Wayne Rooney ashyira hanze ibyo yakoreye muri Hoteli

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU