Umukobwa witwa Niyomukiza Dynamique wigaga muri Kaminuza y’ u Rwanda ibijyanye na Finance yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2019 azize uburwayi bwa kanseri y’igifu.

Umunyeshuri wa Kaminuza y’ u Rwanda yitabye Imana

Mu kiganiro ikinyamakuru Ukwezi cyagiranye n’abanyeshuri biganaga nuyu nyakwigendera bavuze ko yaguye mu bitaro bya Masaka mu mujyi wa Kigali azize kanseri y’ igifu.

Uyu mukobwa yiteguraga kuzambara ikanzu y’ abarangije Kaminuza y’ u Rwanda mu kwezi kwa 11 uyu mwaka 2019.

Umuryango wa nyakwidendera watangaje ko Niyomukiza Dynamique azashyingurwa ku wa Mbere tariki 16 Nzeri 2019 nyuma ya misa yo kumusabira izabera muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Petero na Pawulo y’ I Masaka.

Umunyeshuri wa Kaminuza y’ u Rwanda yitabye Imana habura amezi 2 ngo akore graduation

Azashyingurwa mu irimbi rya Rusororo. Amakuru avuga ko nyakwigendera Niyomukiza Dynamique avuka I Masaka mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU