Umukobwa w’imyaka 38 y’amavuko arifuza ko mwamugira inama ku kibazo kimukomereye afite, aho umuhungu yihebeye kandi yaranamufashaga kuri buri kimwe cyose, yamuhaye amafaranga ngo ategure ibye maze bakore ubukwe none yamukatiye amubwira ko batabana.

Umusore dukundana namuhaye amafaranga ngo ategure ibye maze dukore ubukwe none yanyihindutse. Ubu nkore iki?

Uyu mukobwa utashatse ko amazina ye atangazwa, yatwandikiye agira ati: Ndi umukobwa  w’imyaka 38 nkaba narabyaye, ndi umukozi wo muri ONG imwe ikomeye, mfitemo umwanya mwiza pe!

Mu myaka 6 ishize namenyanye n’umusore ufite imyaka 27, ariko mumenya atiga kuko twaganiraga akambwira ko atigeze agira amahirwe yo gukomeza kaminuza kubera ubushobozi bucye yari afite, ndetse n’iwabo nta bushobozi bwo kumwishyurira ishuri bafite.

Nanjye icyo gihe nigaga kaminuza ariko ndi hafi kuyirangiza, ariko nkirangiza nahise mbona akazi aho nababwiye, maze mpita musaba gusubira mu ishuri nkamwishyurira kaminuza, ku bw’amahirwe aranyemerera asubiramo ariga, ntangira kumwishyurira ndetse no kumwitaho kuri buri kimwe cyose gisaba umuntu wiga kaminuza.

Ntago byari binyoroheye kuko nari mfite n’abandi bavandimwe banjye biga kandi bakeneye ubufasha, nuko byose nkabifatanya nkemera nkirya nkimara ariko n’umukunzi wanjye ariga kandi yiga neza.

Twaraganiraga kenshi, tukaganira ku mishinga yacu iri imbere nk’abantu bakundana, ndetse tukanaganisha kumunsi tuzaba twabanye. Namusabye ko twakora ubukwe mu gihe yarakiri muwa mbere ambwirako nta mafaranga yabona yo gukora ubukwe, njye mpitamo kumuhereza miliyoni 17 ngo ategure ibye hanyuma dukore ubukwe kandi azakomeze n’amasomo ye ntakibazo nyuma.

Ubu hashize amezi abiri uyu musore muhaye ayo mafaranga, amaze kuyabona ntiyongeye kujya ampingukiriza ibijyanye no kubana, ndetse kubonana kwacu akabigira gacye cyane, namukenera akambwira ko ari busy afite amasomo menshi nkagerageza kubyumva.

Ikinteye kubandikira ni uko mu minsi itatu ishize yaje akanyerurira akambwira ko njye nawe tutazabana, ko yumva bitamurimo.

Ndagisha inama ubu kugeza ubu sindi no kubasha kujya kukazi, simfite icyo nkora ngo numve umutima wanjye utuje muri make ndumva ngiye gusara. UBU NKORE IKI? MUNGIRE INAMA.

2 IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU