Nshuti namwe bakunzi  b’urubuga rwacu mukunze kudufasha, tunejejwe no kubagezaho ubutumwa umwe mu basomyi bacu witwa Diane yatugejejeho, ati umusore twakundanaga yari akunze kumfuhira cyane. 

Umusore twakundanaga twatandukanye kubera kumfuhira cyane none aragarutse ngo dusubire mu rukundo. Nkore iki?

Diane rero utuye mu karere ka Rulindo, ashaka ko twamufasha uko dushoboye tukamugira inama ndetse anatubwira ko ikibazo afite kimukomereye cyane.

Nitwa Diane nkaba ndi umukobwa w’imyaka 23, murugo iwacu ni I Rulindo nkaba mbandikiye ubu butumwa mbunyujije kuri WhatsApp kuko gukoresha Email ntago byabasha kunyorohera, rero mu by’ukuri kuva mbayeho cyangwa se namenya ubwenge nkundanye n’umuhungu umwe rukumbi ndetse twatangiye gukundana mfite imyaka 19, ariko yageze aho akamfuhira cyane.

We icyo gihe yari afite 22, ariko kubera ko bwari ubwambere nkundanye, birumvikana nakunze uwo muhungu n’umutima wanjye wose ndetse kubera ko iwacu ari mucyaro sinigeze ngira ingeso mbi izo arizo zose cyangwa ngo mbe namuca inyuma wenda n’umunsi warimwe.

Ikindi wenda nababwira ni uko umuntu nakundaga nawe byari uko yankundaga ndi umwe kandi kuberako twabaga dukomoka mu karere kamwe ntago byatumaga tugirana ikindi kibazo wenda cyo kutizerana, ndetse kuko we icyo gihe yigaga muri kaminuza ngewe aribwo nkirangiza kwiga amashuli yisumbuye, yavaga ku ishuli dukumburanye mbese akambwira ko yitwara neza adashobora kumpemukira, kandi koko nabaza abanyeshuli bigana bakambwira ko ari umuhungu utajya ugira ubushurashuzi mubuzima bwe.

Kera kabaye naje kujya muri kaminuza nanjye gusa umuhungu yatangiye kujya agaragaza ikizere gikeya muri we, mbese akajya yirirwa ambwirango sinzigere muca inyuma ndetse ngo njye nitondera abahungu bo muri kaminuza, mbese nkabona ko atakimeze nka mbere ugasanga n’ibiganiro tuganira byarahindutse, aho kuvugana ibyubaka ugasanga ampamagaye nk’isaha yose ishize turi kuvugana ibyo bintu byo gucana inyuma, yewe rimwe na rimwe twanahura bikagenda gutyo mbese ugasanga ahorana amakenga muri we.

Rimwe rero uko byaje gutangira gukomera, nari ndi kumwe nawe nuko inimero irampamagara nditaba numva ni umwana twigana, yewe tunabana muri group ku ishuli abwo yari umuntu ukunda kudusetsa nk’iyo turi muri group, mbese n’iyo ngewe twahuraga munzira narasekaga.

Ubwo yarampamagaye ako kanya ambwira ibintu bishekeje ndaseka ariko mbona uwo muhungu twakundanaga w’inshuti yange ararakaye ahita agenda yishyura ibyo twari twakoresheje aho ngaho mbona araje ashyize amafaranga ibihumbi bibiri imbere yange arahaguruka aragenda, ubwo ngewe nari nkirimo guseka na wa wundi wo kuri telephone.

Ubwo tumaze kuvugana nkupa telephone nsangamo message imbwira ngo ayo mafaranga ni ayo gutega ngo usubire ku ishuli, ubwo nyine nanze kugira icyo mubaza ndamwandikira nti urakoze.

Naragiye ndaryama, imitima imbana myinshi ariko nanone nakwibuka kuntu umuhungu asigaye ampoza kunkeke, yanampamagara ndimo kuyivugiraho akarakara icyumweru cyose mpita numva ndarakaye cyane sinongera kwirirwa muvugisha icyumweru kirashira nawe ataramvugisha ndetse ubu hari hashize amezi atatu ntari numva na mwaramutse ye.

None ku cyumweru gishize twaganiriye kuri WhatsApp arambwira ngo nimubabarire byose yabiterwaga no kumfuhira cyane ngo ntago bizongera. Sasa bavandimwe ubu nongere nkundane n’umuntu umeze gutyo cyangwa mwihorere? Inama zanyu ziruta Ifeza n’Izahabu… Murakoze nge nari Diane w’I Rulindo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU