Nyuma y’imyaka ikabakaba itatu Ishimwe Clement na Butera Knowless babyaranye umwana w’umukobwa bise Ishimwe Or Butera, bamushyize ahagaragara ku nshuro ya mbere.

Umwana wa Clement na Knowless yashyizwe hanze ku nshuro ya mbere

Se w’umwana, Ishimwe Clement, ku nshuro ya mbere yashyize amashusho ku rubuga rwa Instagram acurangira uyu mwana, akoresheje Piano.

Mu magambo yaherekeje aya mashusho,  uyu mugabo usanzwe atunganya umuziki mu buryo bw’amajwi, yavuze ko ari uwa mbere mu b’ingenzi acurangiye.

Umwana wa Clement na Knowless yashyizwe hanze ku nshuro ya mbere

Abenshi bibazaga impamvu aba babyeyi batagaragaza umwana wabo, haba ku mbuga nkoranyambaga nk’uko n’bindi byamamare bibigenza.

Umwana wa Clement na Knowless yashyizwe hanze ku nshuro ya mbere

Knowless yatumirwaga mu biganiro n’abanyamakuru, iki kibazo kikaza mu byo yabazwaga ariko we agasubiza ko atazi icyo umwana we azanga cyangwa azakunda. Yavuze ko agomba kubaha uburenganzira bwe, icyakoze amara abantu impungenge ubwo yavugaga ko umwana we nakura agakunda ibyo gusangiza ubuzima bwe abakunzi be biciye ku mbuga nkoranyambaga, nta kabuza azabikora.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU