Jacques Chirac wahoze ari Perezida w’u Bufaransa, kuva mu mwaka wa 1995 kugeza muri 2007 yitabye Imana ku myaka 86, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Uwahoze ari Perezida w’ubufaransa Jacques Chirac yitabye imana

Ibyu rupfu rwe byatangajwe  n’umukwe we Frederic Salat-Baroux, avuga ko ‘yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane aguye mu maboko y’abantu be kandi mu mahoro’.

Ubutegetsi bwe bwaranzwe na ruswa cyane. Gusa yakoze amavugurura muri politiki aho yakuye manda ya Perezida ku myaka irindwi ikaba itanu.

Jacques Chirac, wayoboye manda ebyiri nk’Umukuru w’Igihugu w’u Bufaransa, yibukirwa cyane ku kurwanya igitekerezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kugaba ibitero muri Iraq mu 2003.

Uburwayi yigeze kugira mu 2005 ubwo yari Perezida bwamuciye intege bituma atangira kugaragara mu ruhame inshuro nke muri iki gihe.

Mu Ukuboza 2015, yamaze ibyumweru bibiri mu bitaro arwaye ibyo umuryango we wise umunaniro.

Perezida Jacques Chirac azwiho kuba ari umwe mu bayoboye ubufransa batigeze bagirana umubano mwiza n’u Rwanda  nyuma ya Jenoside  aho atemeraga  neza uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU