Douglas Mayanja uzwi nka Weseal ni umwe mu basore bakunzwe cyane muri Good Lyfe uyu musore yashyize hanze amashusho y’indirimbo Guwooma agaragaramo umukunzi we Teta Sandra .

Weasel yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye Guwooma agaragaramo umukunzi we Teta Sandra

Miss Sandra w’imyaka 27 y’amavuko yamenyekanye cyane mu Rwanda biturutse bitaramo byitwaga “All Red Party” yateguraga mu Mujyi wa Kigali ndetse yanabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB mu 2011

Nyuma yaho uyu mukobwa  wagacishije mu rukundo n’umuhanzi Dereke wo mu itsinda rya Active yaje kwimurira ibikorwa bye mu  gihugu cya Uganda aho afite iminsi ateguraho ibirori mu tubyiniro nka Hideout na H2O aho akora ku wa gatatu no ku wa Gatanu wa buri cyumweru bikitabirwa n’inkumi nyinshi ziganjemo abanyarwandakazi  baba muri uwo mugi.

Mu ntagiriro z’uyu mwaka nibwo mu binyamkauru bitandukanye  byo mu gihugu cya Uganda havuzwemo  ko uyu mukobwa yaba atwite inda y’umuhanzi Weasel nubwo we yagiye avuga ko ari ibihuha  kubera ko akorera aho abantu bose bamubona atabihisha .

Hadaciye kabiri uyu mukobwa abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yaje gushimangira neza ko ari mu rukundo na Weasel kandi yishimiye  kuba bari mu rukundo .

Muri iyo ndirimbo nshya ya Weasel Guwooma Teta Sandra agaragaramo afite ibyishimo ari kumwe n’umukunzi we ndetse n’abandi bakobwa  benshi  baseka byacitse.

Indirimbo Guwooma ya Weasel mu mu buryo bw’amajwi (Audio) yatunganyijwe na Genius Goddy; amashusho yafashwe na Superstar

Weasel yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye Guwooma agaragaramo umukunzi we Teta Sandra

Weasel yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye Guwooma agaragaramo umukunzi we Teta Sandra

Weasel yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye Guwooma agaragaramo umukunzi we Teta Sandra

Weasel yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye Guwooma agaragaramo umukunzi we Teta Sandra

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU