Raporo y’uwahoze ari umuyobozi wa World Health Organization iratangaza ko haramutse hadutse indwara isa niy’ibicurane ishobora guhitana abantu bangana na Miliyoni 80 ku Isi mu gihe cy’amasaha 36.

World Health Organization: yatangaje ko hari indwara y’ibicurane ishobora guhitana miliyoni 80 mu gihe cy’amasaha 36

Inzobere mu by’ubuzima bo mu muryango wita ku ubuzima ku isi, World Health Organization, batangaje ko hari indwara y’ibicurane yandura mu buryo bwihuse, iramutse yadutse ishobora kuzagira ingaruka mbi ku buzima bw’abatuye ku isi.

Iyi Raporo ikomeza ivuga ko iyi ndwara y’icyorezo yiswe Spanish Flu ngo ifite ubukana budasanzwe aho ishobora gukwirakwira ku isi mu buryo bworoshye ndetse abantu bakaba bayirwara mu gihe gito cyane.

Baboneyeho kuvuga ko batazi neza igihe ntacyo iyi ndwara ishobora kuzazira gusa bemeza badashidikanya ko izaza mu myaka iri imbere.

Abagize ikigo cya The Global Preparedness Monitoring Board (GPMB) ndetse na World Health Organization bemeranyije ko bagiye gushaka umuti urambye wo guhashya iyi ndwara ishobora kuzasiga ubuzima bwa benshi mu kaga.

World Health Organization: yatangaje ko hari indwara y’ibicurane ishobora guhitana miliyoni 80 mu gihe cy’amasaha 36

Abayobozi barimo Gro Harlem Brundtland, ukuriye ikigo cya World Health Organisation (WHO) ndetse na Alhadj As Sy uhagarariye ikigo cya Red Cross and Red Crescent Societies batangaje ko bagiye gufanya n’iyi miryango guhashya kino cyorezo.

Abashinzwe gusuzuma iyi ndwara baboneyeho gusaba abayobozi b’ibihugu kwitwararika bakajya bapima bamwe mu bantu binjiye mu gihugu mu rwego rwo kurwana zimwe mu ndwara ziri guhitana ubuzima bwa benshi zirimo na Ebola.

Spanish Flu ngo mu mwaka wa 1918 ngo bitewe n’umuvuduko yaririho ngo yahitanye abaturge babarizwa muri 50,000,000 na  80,000,000 aho abagera kuri batanu ku ijana bose bahise bahunga berekeza mu bindi bihugu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU