Burabyo Yvan uzwi nka Yvan Buravan ni umwe mu basore  bakunzwe hano mu Rwanda ndetse no muri Afurika yose mu njyana ya Rnb , nyuma yo kumurikira abanyakigali alubumu ye Love Lab ubundi akazenguruka ibihugu 14 by’Afurika mu bitaramo bya Prix Découverte agiye gukorera I Kigali I gitaramo  gisoza ibyo byose.

Yvan Buravan agiye gutaramira abanyakigali nyuma yo kuhamurikira alubumu

Ubwo uyu muhanzi  yashimiraga itangazamakuru ryamufashije igihe yari mw’irushanwa rya Prix Découverte yabaye nkukomoza kuri icyo gitaramo  ariko ntiyabivuga neza gusa ashimangira ko mu minsi iri imbere azashyira hanze zimwe mu ndirimbo yakoranye n’abahanzi benshi bo mu bihugu yaciyemo muri Afurika .

Nkuko twabitangarijwe na Mukasa Jean Marie  Umuyobozi wa  New Level akaba umujyanama wa Yvan Buravan n’Itsinda rya Active  yadutangarije koko umuhanzi wabo afite igitaramo mu kwezi kwa 12 itariki 7  aho azaba ari kumwe n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda na bandi mpuzamahanga bakoranye ubwo yari arimo azenguruka Afurika .

Tumubajije aho icyo gitaramo kizabera yirinze kugira icyo abivugaho, gusa adutanariza ko ari kimwe mu bitaramo bizaba bisoza ibitaramo byose yakoze nyuma ya Prix Découverte

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU