Mu kwezi gushize Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye  abamotari ko moto zinywa essence zigiye gusimbuzwa n’ izikoresha amashanyarazi, kandi ko icyo gikorwa nikirangira hazakurikiraho imodoka.

Zimwe muri Moto zo mu Rwanda zigiye gusimburwa nizikoresha amashanyarazi

Umukuru w’Igihugu yavugaga ko gusimbuza moto za essence n’ izikoresha amashanyarazi bizakorwa bitewe n’uko ibinyabiziga binywa essence na mazutu bihumanya umwuka abantu bahumeka.

Yagize ati “Turashaka ko mu Rwanda twagira moto zikoresha amashanyarazi gusa. Ziriya zindi zose ziratwangiriza umwuka duhumeka, ubwo tuzava aho tujya no ku modoka”.

“Ariko ntabwo tuzajya tubambura moto zisanzwe gusa ngo tubagurishe izo ngizo, tuzashaka uburyo tuzigurana”.

“Abakora umwuga wa moto ndagira ngo mbateguze kugira ngo muzadufashe kubyihutisha igihe bizaba byatangiye!”

Kugeza ubu ikigo Ampersand giteranyiriza mu Rwanda moto zitwarwa na bateri z’amashanyarazi, kimaze gutanga izigera kuri 17 ku bamotari bagiha amafaranga bakoreye buri munsi.

Uwitwa James Musisi, umwe mu batwara abagenzi kuri moto y’amashanyarazi, ntabwo yigeze ayitera umugeri kugira ngo yake, ndetse nta n’ubwo ishobora guhinda n’ubwo yaba igeze ahaterera.

Zimwe muri Moto zo mu Rwanda zigiye gusimburwa nizikoresha amashanyarazi
Zimwe muri moto zikoresha amshanyarazi ziri mw’igeregezwa

Musisi agira ati “Mu mwanya wa moteri hari iyi bateri, kwatsa moto ni ugufungura aka gafunguzo gusa, ntabwo ihinda na gato.”

“Ku bijyanye no gusharija bateri(bisimbura kunywesha moto kuri sitasiyo za essence), natwe dufite aho badusharijira hataraba henshi ariko harahari i Kimironko, Rwandex no ku Kinamba.”

“Ubusanzwe iyi bateri turayitanga bakaduha indi yuzuye, iminota itarenga ibiri baba baguhinduriye birangiye ugatanga amafaranga 920, umuriro ukaba ushobora gushiramo ugenze ibirometero hagati ya 70-80”.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU