Esther na Ezekiel begukanye ‘East Africa’s Got Talent’ 2019 begukana $50,000 bakurikirwa n’Intayoberana zegukanye umwanya wa Kabiri.

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru nibwo habaye ibirori byo guhitamo umwe rukumbi ugomba kwegukana ‘East Africa’s Got Talent’ 2019 aho abantu benshi bashakaga kumenya ninde uri bwegukane aka kayabo k’amafaranga.

Abagize akanama nyemurampaka batangaje ko Esther na Ezekiel aribo banyamahirwe bahize abandi niko kubaha $50,000 asaga miliyoni 46 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Ezekiel yabajijwe icyo azakoresha Miliyoni 46 Frw begukanye, asubiza ati “Nzabanza gutanga icya cumi ku Mana, nzubaka inzu igenewe abafite ubumuga bwo kutabona ndetse n’abana b’impfubyi andi asigaye nyakoreshe nshaka ibyangombwa byo kujya muri Canada kuko ndashaka kujya gusura Mama.”

Ezekiel kuri ubu afite imyaka 11 y’amavuko yiga mu mashuri abanza kuri Hormisdallen School mu gace ka Kamwokya mu Mujyi wa Kampala yitabiriye amarushanwa atandukanye arimo ‘Uganda Has Got Talent’ ryabereye kuri Club Obligato. Icyo gihe yahembwe itike yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aririmba mu birori ‘Uganda North American Association (UNAA) Convention.”

Esther na Ezekiel batsindiye umwanya wa mbere bakurikirwa n’itorero n’Intayoberana zegukanye umwanya wa Kabiri, Janelle Tamara wo muri Kenya, Yada Dance, DNA na Shaloom Accapella bo muri Uganda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU