Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane Tariki ya 17 Ukwakira  2019 mu cyumba  cy’ingoro y’inteko  amategeko ku kimihurura  habereye umuhango wo kwakira indahiro z’abasenateri 20 , Umuhango wayobowe na Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame .

Muri uwo muhango  abasenateri  barahiriye kwinjira muri Sena y’uRwanda harimo bane bashyizweho na Perezida Kagame ku wa 20 Nzeri 2019 nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yemeje abandi 16 batowe bahagarariye inzego zitandukanye zirimo Intara n’Umujyi wa Kigali, amashuri makuru na kaminuza bya leta n’ibyigenga n’abahagarariye imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.

Abasenateri barahiriye imirimo mishya binjiyemo  basimbura umutwe wa sena  wari uyobowe Bernard Makuza yasoje manda yayo mu cyumweru gishize.

Sena icyuye igihe yagaragaje ko muri manda yayo ya kabiri yagize uruhare rukomeye mu iterambere n’imibereho myiza by’abaturage binyuze mu gutora amategeko, kwemeza abayobozi, gukemura ibibazo n’ibindi.

Ubusanzwe  mu buzima  busanzwe Inshingano zihariye za Sena zirimo kugenzura iyubahirizwa ry’amahame remezo, kugenzura imikorere y’imitwe ya Politiki, kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi, gutanga ibitekerezo ku mushinga w’ingengo y’imari mbere y’uko wemezwa n’Abadepite, kwakira inyandiko zimenyekanisha imitungo y’urwego rw’umuvunyi.

Kw’isaha  ya saa cyenda  zuzuye nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika  yari ageze mu cyumba cy’ingoro ishinga amategeko  aho hakurikiyeho kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu  nyuma hakurikiyeho umuhango wo kurahiza abayozi bakuru mu zindi nzego za Leta  harimo  Dr Kayitesi Usta na Dr Nibishaka Emmanuel  k’abayobozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere bamaze

Nyuma  yabo bayobozi  Maj Gen Bayingana Emmanuel, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere nawe  yarahiriye imbere inshingano nshya yashinzwe .

Umuhango wo kurahiza  abo bayobozi  bakuru muri leta hakurikiyeho irahira ry’abasenateri 20 baje  mu byiciro   bibiri .

Abasenateri barangije kurahira hakurikiye umuhango wo gutora Biro Politike ya Sena aho Perezida watowe ari Dr Iyamuremye Austin  ndetse na Visi perezida babiri aho Ku mwanya wa Visi Perezida wa Sena ushinzwe iby’amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma hatowe senateri  Nyirasafari Esperance  naho ku mwanya wa Visi Perezida ushinzwe imari n’abakozi hatowe  Mukabaramba Alvera

Perezida wa Sena Mushya Senateri Dr  Iyamuremye Augustin  mw’ijambo rye yashimiye Umukuru w’Igihugu na bagenzi be bamutoye we na bagenzi be.

Yagize ati “Mbikuye ku mutima ndagira ngo mbashimire icyizere mwongeye kungirira mukangira mu basenateri Itegeko Nshinga ribahera ububasha. Icyo nabizeza ni uko ntazabatenguha.”

Ijambo  ry’Umushyitsi Mukuru Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame  yashimiye by’umwihariko abasenateri bamaze kurahirira inshingano.

Ati “Twateraniye hano mu muhango wo kwakira indahiro y’abasenateri bashya, y’umugaba w’ingabo zishinzwe kurinda ikirere cy’u Rwanda, iy’Umuyobozi wa RGB n’uy’umwungirije. Ndagira ngo mbanze nshimire abamaze kurahira no kuba abo barahiye biyemeje gukomeza gukorera igihugu cyacu, ndashimira kandi na Perezida wa Sena na ba Visi Perezida bamaze gutorerwa kuyobora uwo mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko.”

Perezida wa Repubulika yakomeje agira agira ati ““Abasenateri bacyuye igihe n’abayobozi ba sena bandi bafatanyije bose hamwe, harimo Perezida wa Sena ucyuye igihe n’abari bamwungirije kubera ko imirimo bakoze niyo abayobozi bashya n’abasenateri bashya bagiye gukomeza kubakiraho bityo  tugakomeza tugatera indi ntambwe mu gihugu cyacu.

Yabasabye gukorera igihugu cyane mu mwanya w’ubuyobozi, ubundi uko bizwi ni ishema ku muntu ubonye ayo mahirwe. Ariko ni amahirwe yo gukoresha neza, ushobora kugira amahirwe ukayakoresha nabi, kuko ibiri muri ayo mahirwe ni inshingano zirenze gukora akazi gusa, ni inshingano yo kugeza ku banyarwanda ibyo badutezeho, harimo gufata ibyemezo bifitiye bose akamaro no gushimangira ubumwe bw’igihugu cyacu.”

Uyu muhango wasonjwe no gufata ifoto y’urwibutso ry’abasenateri bashya ndetse  n’abayobozi bashya na Perezida wa Repubulika .

Reba uko umuhango wagenze mu mafoto

 AMAFOTO : IGIHE

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU