Uko nteye bimbera ikigeragezo bikaba n’ikigusha ku bandi kuko niyo ngiye gusenga nambaye nikwije bituma benshi banyibazaho cyane. Ugasanga abo tumenyanye aho kunyiyumvamo nk’uwavamo umugore mwiza ubereye urugo, ahubwo bagahita bimajina uburyo nabanezeza mu buriri.

Nitwa Emelyne mfite imyaka 26, ndi umukobwa uku nteye rero bikaba bikomeza kuntera kwibazaho kuko mbona rwose ari ikibazo, ikindi kandi ni nako mba nakira ubutumwa bwinshi bw’abagabo bansaba kuryamana nabo.

Wenda ahandi hose nta kibazo byari binteye ariko kuba ngera muri eglise nkabona hari benshi ndangaza bimbere ikimwaro, Ese nzajye mbireka?

Ikintera agahinda kurusha ibindi ni uko n’abantu bambona mu ndorerwamo ya maraya, umbonye ntandebe nk’umukobwa wavamo umugore mwiza ubereye urugo ahubwo ambona mu gitanda.

Ibi mbabwira biterwa n’ibimbaho, uwo tumenyanye nta kindi abanza kumbwira, agaruka ku kibuno cyanjye, haca gatatu noneho akifuza kungusha ngo dusambane.

Murakoze, ntegereje inama zanyu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU