Kate Bashabe  ni umwe mu bakobwa  bamaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda  ku mbuga nkoranyambaga  Muri iyi minsi mu binyamakuru byo mu gihugu cya Senegal biri kuvuga ko ari mu rukundo na Sadio Mane .

Mu mezi make ashize  uyu mukobwa  yagiriye ibiruhuko mu gihugu cy’ubwongereza aho yasangizaga abamukurikira kuri instagram aho  yerekanaga  ibihe byiza yagiriye  mu mujyi wa Liverpool ndetse ari no gusura ikibuga cya Liverpool .

Nyuma  y’uko uwo mukobwa ashyize hanze ayo mashusho bimwe mu binyamakur byo mu gihugu cya rutahizamu wa Liverpool Sadio Mane  usanzwe agira inshuti z’abakobwa benshi hano mu Rwanda  byatangiye gutangaza ko uwo musore yaba ari mu rukundo n’umukobwa w’umunyarwandakazi Kate Bashabe .

Tumaze  kubona izo nkuru twifuje kuganir na Kate Bashabe  kubiri kuvugwa ko yaba ari mu rukundo na Rutahizamu wa Liverpool Sadio Mane

Kate yagize ati” iyo nkuru njye nayo nzi kandi  sinabyo  njye sinigeze nkundana  nuwo muntu bavuga   ababivuga bafite icyo bagamije si nkizi .

Tumubajije byinshi ku rugendo rwe  mu gihugu cy’ubwongereza aho  yashyize mafoto ari gusura stade ya Liverpool ndetse ari no mu mukino wiyo ikipe yirinze kugira  byinshi abivuga kuko ari ubuzima bwe bwite .

Kate Bashabe mu buzima busanzwe aho akora ubushabitsi mu binjyane n’imideli akaba n’umwe  mu bakobwa bihangira imideli mu Rwanda

Nyuma yinjiye mu by’imideli kuri ubu akaba ari umwe mu bakobwa bafite amaduka yabo ahanga akanacuruza imyenda n’ibindi bigezweho.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU