Umunyamakuru washinze Arthur Nation isanzwe itegura ibitaramo bihuza ibyamamare mu mwuga wo guseka mu Rwanda no hanze Arthur nkuzi yavuze ko Seka live igiye kujya iba buri kwezi ivuye ku kuba buri mezi atatu uko byari bisanzwe.

Image result for arthur nkusi

Yabivuze ubwo yamenyeshaga abakunzi ba comedi umunsi utaha Seka live izongera kubera. Biteganijwe ko iki gitaramo kibaza ku wa 24 Ugushyingo 2019 kikazitabirwa n’ibyamamare kuva mu bihugu bitandukanye bya Africa no mu Rwanda ndetse n’impano ziboneka buri mbere ya Seka live mu mushinga wa”Seka Rising Star” umwe mu mishinga ine yo gusetsa muri Arthur Nation Production.

Ku wa 24 Ugushyingo 2019 iki gitaramo kizitabirwa na Klint da Drunk icyamamare mu mwuga wo gusetsa muri Nigeria, Dr. Ofweneke ufite inkomoko muri Kenya, abandi barimo abazwi ku mazina ya Merci, Zabba, Divine, Milly na Patrick. Haba kandi harimo nabava muri Seka Rising Star bazaba bagaragaje impano zabo mu gusetsa.

Iki gitaramo cya Seka Live kije gikurikira igitaramo cya Daymakers yashinzwe Clapton Kibonke cyabaye ku wa 13 Ukwakira muri KCEV aho cyari kitabiriwe n’ibyamamare muri muzika nyarwanda nka Yvan Buravan, Jules Sentore, Man Martin icyamamare na Rwiyemezamirimo washinze RadioTV1 KNC.

Image result for klint the drunkIcyamamare mu gusetsa muri Nigeria ni ingenzi mu bazasusurutsa Seka live uyu mwaka.

Image result for dr ofweneke

Dr. Ofweneke azitabira Seka live yo ku 24 Ugushyingo Uyu mwaka.

 

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU