Mu rugendo bamaze iminsi ku mugabane w’uburayi ba Nyampinga Nimwiza Meghan, Iradukunda Liliane na Iradukunda Elsa bakiriwe n’Ambasaderi w’u Rwanda mu bubiligi, Rugira Amandin ndetse n’abandi bakozi b’Ambasade.

Ba Nyampinga Nimwiza Meghan, Iradukunda Liliane na Iradukunda Elsa bakiriwe n’Ambasaderi w’u Rwanda mu bubiligi

Ambasade y’u Rwanda mu bubiligi ibinyujije  ku rubuga rwayo rwa Twitter banditse ko uyu Muyobozi yahuye akanagirana ‘ibiganiro nyunguranabitekerezo’ na ba Nyampinga batatu b’u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Mu  ntangiriro z’icyumweru gishize hari uwa 13 Ukwakira 2019 Miss Nimwiza Meghan na Iradukunda Liliane bagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga. Miss Meghan, Elsa na Liliane bamaze iminsi i Burayi mu rugendo rwo gushakisha abafatanyabikorwa mu mishinga yabo.

Uru rugendo aba bakobwa barutangiye  nyuma yo kwitabira Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Bonn, kuwa 05 Ukwakira 2019. Bagendereye kandi u Bufaransa basura umujyi wa Paris n’ahantu nyaburanga hatandukanye. Uko ari batatu banasuye ahantu nyaburanga mu Bubiligi.

Bitaganyijwe y’uko aba ba Nyampinga uru rugendo baboneyemo byinshi mu mateka yagiye aranga bimwe mu bihugu by’uburayi bazarusoza kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Ukwakira 219 akaba aribwo bazaba bageze I kigali.

Ba Nyampinga Nimwiza Meghan, Iradukunda Liliane na Iradukunda Elsa bakiriwe n’Ambasaderi w’u Rwanda mu bubiligi

Ba Nyampinga Nimwiza Meghan, Iradukunda Liliane na Iradukunda Elsa bakiriwe n’Ambasaderi w’u Rwanda mu bubiligi

Nimwiza Meghan, Iradukunda Liliane na Iradukunda Elsa bakiriwe n’Ambasaderi w’u Rwanda mu bubiligi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU