Tariki 17 ukwakira 2019 nibwo Umuryango wa Rayon sports watangaje ko Twagirayezu Thaddee visi Perezida wa mbere w’ikipe ya Rayon yeguye.

Twagirayezu Thaddee visi Perezida wa mbere w’ikipe ya Rayon yeguye

Itangazo ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports bwashyize ahagaragara bwemeje amakuru yavugaga ko visi Perezida wa mbere w’ikipe ya Rayon Sports,Twagirayezu Thaddee, yeguye ku mirimo ye.

Yari amakuru atari afitiwe gihamya aho yagiye atangazwa na bimwe mu bitangazamakuru hano mu Rwanda ndetse n’umuyobozi wa Reyon Sports,Sadate Munyakazi abajijwe ayo makuru avuga ko nawe atari yayamenya. Ati “ Ntabyo nzi.Turikwitegura umukino wa Bugesera uyu munsi saa kumi n’ebyiri.”

Twagirayezu Thaddee visi Perezida wa mbere w’ikipe ya Rayon yeguye

Gusa nyuma gato y’uko izo nkuru zagendaga zicicikana zivuga ko Twagirayezu yeguye mu ibanga, ubuyobozi bwa Rayon Sports bubicishije kuri Twitter bwemeje aya makuru buvuga ko bwakiriye ibaruwa y’ubwegure bw’uyu mugabo Twagirayezu Thaddee wari visi Perezida wa mbere w’ikipe ya Rayon Sports.

Nyuma y’uko iyo baruwa yakiriwe, kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2019 hahise haterana inama y’igitaraganya ya komite bemeza ubwegure bwa Twagirayezu banamushimira ubwitange yagize igihe amaze mu buyobozi bw’iyi kipe y’ubururu n’umweru.

Si ubwa mbere Twagirayezu ashaka kwegura gusa ngo agahendahendwa na bamwe mu bavuga rikijyana muri Rayon Sports bakamusaba kwisubiraho. Uyu Twagirayezu ni umugabo w’inyangamugayo, uzi gukora bigoye ku mwumva mu matiku. Azwiho kugira ubupfura no kuba inshuti y’abakinnyi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU