Daymakers itsinda ry’abakora umwuga wo gusetsa bakoze igitaramo cya kabiri “bigomba guhinduka” muri KCEV batungurwa n’ubwinshi bw’abantu n’ibyamamare byaje kubashyigikira bakurizaho gushimira abanyarwanda ko babashyigikiye kandi kandi bibateye imbaraga.

Iki gitaramo cyabaye nyuma y’icyabereye i Musanze cyanateguraga icyabaye kuri uyu wa 12 Ukwakira aho cyitabiriwe n’umubare munini w’ababakurikiye daymakers bavuga ko batari biteze, iki gitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye muri muzika nyarwanda, ba Rwiyemezamirimo ndetse na bagenzi babo bakora umwuga wo gusetsa na film ku buryo bari buzuye icyumba cyakira abasaga ibihumbi 3000 muri Camp Kigali.

Clapton Kibonke washinze ndetse n’umuyobozi wa daymakers yabwiye itangazamakuru ko kuba bategura igitaramo nkiki kikitabirwa bibereka ko uruganda rwo gusetsa rumaze kugera ahashimishije cyane yashimiye abanyarwanda” Abanyarwanda bakunda ibyacu,mureke dukore ibyo bakunda bazitabira ibitaramo twateguye.

Iki gitaramo cyari kitabiriwe na rwiyemezamirimo KNC nyiri RadioTV1 akaba na nyiri ikipe ya Gasogo United, Icyamamare mu kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga Shaddy Boo, na Bamwe mu bakina mu mpererekane za Papa Sava na Film Ndimbati ndetse nuzwi nka Digidigi.

Japhet umwe mu bagize daymakers yavuze ko yatunguwe cyane kubona Abahanzi nka Jules Sentore, Yvan Buravan na Alexis Muyoboke wakoze cyane mu Rwanda akazi ko gucunga abahanzi akanabageza kure. umuhanzi Bushali wazamutse yihuta mu njyana ya Kinyatrap yaririmbye muri iki gitaramo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU