Mu minsi ishize umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania yabyaranye n’umukunzi w’umunya-kenyakazi, tukaba twifuje kubagezaho bimwe mu bintu bitamenyekanye ku mwana Diamond na Tanasha.

Bimwe mu bintu bitamenyekanye ku mwana Diamond na Tanasha

Mbere y’uko uyu mukobwa abyara havuzwe byinshi, dore ko hari n’inkuru zagiye zivuga ko uyu mukobwa yabyaye mbere ariko bakanga kubitangaza bitewe n’uko umwana wabo atari ameze neza.

Nk’uko tubikesha inkuru y’ikinyamakuru Global Publishers, cyagiye gikusanya bimwe mu bintu bitamenyekanye kuri iyi nda ya Tanasha n’umwana we. Kugeza uyu munsi izina ry’umwana wa Diamond na Tanasha ntirizwi.

Uyu ni umwana wa 4 wa Diamond Platnumz ariko akaba umwana wa mbere wa Tanasha Donna. Diamond babiri yababyaranye na Zari mu gihe undi yamubyaranye na Mobettio.

Nyuma hafi y’ibyumweru bibiri bibarutse, izina ry’umwana wabo ntiriramenyekana. Mbere bavuze ko izina ry’umwana wabo rizaba ari surprise, abantu benshi bategereje n’amatsiko menshi kuko bakeka ko rizaba ari izina ridasanzwe.

Nyuma yo kubyara uyu mwana benshi baribaza ubwenegihugu azahabwa, niba azafata ubwa nyina ukomoka muri Kenya cyangwa niba ari ubwa se ukomoka muri Tanzania. Mu minsi ishize nibwo Zari yatangaje ko abana yabyaranye na Diamond atari abatanzaniya ahubwo ari abo muri Afurika y’Epfo.

Ku cyemezo cyafashwe na se ndetse na nyina b’uyu mwana, bemeje ko bazamugurira inzu 2 mu bihugu bibiri bitandukanye, imwe mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania, indi i Nairobi muri Kenya.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU