Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda yise Perezida Museveni umwanzi wa Uganda utegekesha umunwa w’imbunda ,nyuma yuko Museveni avuze ko Bobi Wine yashoje intambara muri Uganda.

Bobi Wine w’imyaka 37 – ubundi izina rye ry’ukuri rikaba ari Robert Kyagulanyi – mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka yavuze ko azahatana na Bwana Museveni w’imyaka 75, mu matora ya perezida yo mu mwaka wa 2021 aho yagiye ku butegetsi guhera mu mwaka wa 1986.

Mu butunwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter Bobi Wine yise Perezida Museveni “umwanzi wa Uganda” utegekesha “umunwa w’imbunda”. Aho amushinja byinshi birimo ruswa,umubeshyi ndetse ko ashobora gushyira hasi igihugu…

Mu kiganiro Museveni aherutse kugirana na BBC yavuze ko uwo muhanzi akaba na depite muri Uganda yavugiye mu rugendo yagiriye muri Amerika ko “abantu badakwiye kuza gushora imari muri Uganda”.

Ariko ishyaka People Power rya Bobi Wine ryavuze ko Bwana Museveni agomba kuba yavuze ibyo arimo kurota Bobi Wine, kuko rivuga ko umukuru waryo atigeze avuga ayo magambo.

Itangazo ry’ishyaka People Power rivuga ko Perezida Museveni agomba kuba yari arimo kuvuga ku kiganiro umukuru waryo yagiranye na televiziyo Al Jazeera mu kwezi kwa cyenda mu 2018.

Icyo gihe rivuga ko Bobi Wine yavuze ko Abanyamerika bakwiye kugira amakenga ku nkunga ya gisirikare baha Uganda kuko “idakoreshwa mu kurinda Abanya-Uganda”.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU