Kompanyi yitwa BRM yatangaje ko izanye byinshi byiza bizafasha abahanzi nyarwanda kuzamura umuziki wabo ku rwego rwo hejuru.

BRM izanye impinduka zidasanzwe mu myidagaduro yo mu Rwanda

Kuwa Gatanu taliki ya 18 Ukwakira 2019 ,habaye ikiganiro BRM yagiranye n’abanyamakuru aho babaganirije byinshi bitandukanye bagiye kuzana mu Rwanda.

Iyi Kompanyi ubusanzwe ifite imirimo itandukanye yose igamije kuzamura umuziki nyarwanda, Umuyobozi wayo Imaniradukunda Jean Paul yasobanuye BRM icyo aricyo naho yavuye.

Yasobanuye ko BRM bivuga [Best of Rwanda and Market Ltd], yaboneyeho kuvuga gahunda zitandukanye bafite aho yavuze ko bafite studio itunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho ndetse ko bafite service zitandukanye zirimo koherereza abantu ubutumwa bugufi [SMS]mu buryo bwo kwamamaza ibikorwa byabo.

Yaboneyeho kuvuga ko barimo gushakisha abahanzi bafite impano bakabafasha bakazamuka babakorera indirimbo bakanabafasha mu buryo bwa Promotion ibihangano byabo bikamenyekana gusa ngo kuri ubu ntaraboneka ,ikindi  ngo bari mu biganiro numwe mu ba Producer 3 bakomeye hano mu Rwanda aho bashaka kumuzana muri iyi studio yabo.

Yaboneyeho kumara impungege abahanzi batuye kure ko bazafashwa kugezwa kuri Studio ngo kuko bafit imodoka izajya ibatwara ikanabasubizayo.

Muri gahunda bafite iyi minsi harimo nko gukora ibitaramo ibitaramo bigomba kuzenguruka u Rwanda uturere twose. Ku ikubitiro taliki ya 8 Ukwakira 2019 ni Akarere ka Musanze mu gihe umunsi ukurikiyeho taliki ya 9 ari mu karere ka Rubavu maze taliki 10 ibirori bikabera i Kigali. Ibi ni ibibanza kuko mu tundi turere amataliki y’ibi bitaramo azamenyeshwa nyuma.

Abahanzi bazakoreshwa muri uku kuzenguruka ni benshi bayobowe na Jay Polly, Aime Bluestone n’abandi bakiri kuvugana nabo nka Riderman, Social Mulla n’abandi benshi. Aho basaba abantu bose bafite impano kubagana bakabakorera indirimbo nziza kandi zinafite amashusho meza ngo kuko bafite ibikoresho byiza kandi biri ku rwego mpuzamahanga.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU