Pastor Lamec Barishinga Umuyobozi w’ Abadiventiste b’umunsi wa karindwi i Burundi yafunzwe, nk’uko abayobora iri torero ku isi babivuga.

Burundi: Haravugwa byinshi ku ifungwa ry'Umuyobozi w’ Abadiventiste

Ubuyobozi bw’itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi mu gihugu cyu Burundi burimo ibice bibiri, igice gifite ibyangombwa bitagwa n’ubutegetsi bw’igihugu n’igice cyemewe n’ubuyobozi bw’iri torero ku Isi.

Lamec Barishinga wafunzwe, yemewe n’itorero ku rwego rw’isi nk’uko byanditswe na Pastor Ted Wilson uvuga ko bari “kumusengera kubera ibihe bigoye arimo” [gufungwa].

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Pastor Joseph Ndikubwayo Uyobora itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi mu Burundi (uruhande rufite ibyangombwa bitangwa n’ubutegetsi bw’iki gihugu) yayitangarije ko Barishinga Lamec “ashinjwa gusebya igihugu”.

Ndikubwayo yagize ati: “Akurikiranyweho kohereza amashushio (video) yohereje ku cyicaro gikuru cy’itorero asebya igihugu. Yandikiye n’indi baruwa abakirisitu b’iri torero mu Burundi imeze gutyo.” Yunzemo ati “Asebya igihugu avuga ko nta bwisanzure bw’amadini burimo.”

Ndikubwayo yemeza ko Bishinga Lamec yafatiwe ku kibuga cy’indege agiye mu nama yo gusoza umwaka muri Kenya, ahari icyicaro cy’iri torero mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no hagati.

Ibi binemezwa na Pastor Ted Wilson uyobora iri torero ku isi mu byo yatangaje ku rukuta rwe rwa Twitter. Pastor Ted Wilson avuga ko “bazi iterabwoba, ihohoterwa no gufungwa bikorerwa abo muri iryo torero mu Burundi”.

Burundi: Haravugwa byinshi ku ifungwa ry'Umuyobozi w’ Abadiventiste

Wilson avuga ko amashusho aheruka kuboneka ku mbuga nkoranyambaga y’abapolisi bakubita umugore mu rusengero rw’abadiventisite b’umunsi wa karindwi mu Burundi yabakoze ku mutima.

Ndikubwayo kuri ariya mashusho, avuga ko ari ibintu byateguwe n’abo ku ruhande rwa Bwana Barishinga bagashotora polisi “kugira ngo biriya bibeho maze basebye igihugu”.

Ndikubwayo avuga ko mugenzi we Barishinga atigeze yemerwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, akaba ari we wemewe mu mategeko, abayobora itorero ku isi bo ntibamwemera.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU