Hagenimana Jean Paul wamenyekanye nka  Bushali ndetse n’ishuti ze  eshatu babafatanye  bashinjwa  gukoresha  ibiyobyabwenge bagejejwe  imbere  y’umushinjacyaha .

Hari  ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki ya 21 Ukwakira  219 nibwo urwego rw’igihugu  rw’ubugenzacyaha  (RIB ) bwagejeje  Bushali n’ishuti ze  imbere y’ibushinjacyaha kugira ngo kugira babazwe  ku byaha  bakurikiranyweho byo  gukekwaho gukresha ibiyobyabwenge .

Nyuma yo kumva abaregwa  hategerejweko ko ubushinjacyaha bugeza ikirego mu rukiko maze  bakaburan kw’ifungwa cyangwa igungurwa by’agateganyo .

Bushali  ni umwe  muri bakizigenza mu basore baririmba injyana ya Kinyatrap akaba    yari uherutse kumurika album ya kabiri yise ‘Ku gasima’ ije nyuma y’iya mbere yagiye hanze muri Gashyantare mu 2018 yise ‘Nyiramubande’.

Indirimbo yise ‘Nituebue’ yahuriyemo na B-Threy n’uwitwa Slum Drip ni yo yatumye aba ikirangirire cyane mu Rwanda, agakurwa n’urubyiruko rwihebeye injyana ya Hip Hop.

Tubibutse ko batawe muri yombi ku wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2019 mu Murenge wa Nyakabanda aho bivugwa aho basanganywe  ibiyobyabwenge  birimo urumogi n’ibindi bintu by’ifu bitaramenyekana ibyo aribyo .

 

 

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU