Hagenimana Jean Paul umaze iminsi akunzwe cyane nka Bushali mu njyana izwi nka Kinyatrap ari kumwe na Slum Drip bakoranye indirimbo Nitwebue batawe muri yombi n’inzgo zishinzwe umutekano bashinjwa Gukoreha ibiyobyabwenge.

Bushali na Slum Drip batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ibiyobyabwenge

Iyi nkuru imenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2019  mu murenge wa Nyakabanda aho Bushali na slim Drip bari kumwe n’abakobwa babiri  bikaba bivugwa yuko  banywaga ibiyobyabwenge

Nkuko  umunyambanga nshingwabikorwa wa  Nyakabanda  Nsabimana  Desire amaze kubitangariza itangazamakuru  ko aba basore bakir bato  bafatiwe mu rugo rw’umubyeyi  w’umwe  muri  urwo rubyiruko utuye muri uwo murenge  aho banyweraga ibiyobyabwenge birimo urumogi .

Nsabimana yagize ati ”Bahuriye mu rugo rw’umubyeyi w’umwe muri abo bana basangiraga, uwo mwana yabafunguriye inzu yo ku ruhande, umubyeyi abonye abantu atazi binjiye  mu mazu  ye  ahita yitabaza inzego zibanze, ni uko batawe muri yombi.”

Bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ngo itangire iperereza mbere y’uko bashyikirizwa ubushinjacyaha ngo bajyanwe mu nkiko.

Nkuko amakuru atugeraho abivuha  ahamya ko bafatanywe udupfunyika tubiri tw’urumogi ndetse n’icupa ririmo ibintu by’ifu bitaramenyekana.

Bushali na Slum Drip batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ibiyobyabwenge

Bushali ni umwe baraperi bari bakunzwe cyane  muri iyi minsi aho yagaragara mu bitaramo byinshi bikomeye kubera injyana ye ya Kinyatrap. Yatangiye umuziki mu mpera za 2013.

Aherutse kumirika album ya kabiri yise ‘Ku gasima’ ije nyuma y’iya mbere yagiye hanze muri Gashyantare mu 2018 yise ‘Nyiramubande’.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU