Umuhanzi Chris Brown ntiyishimiwe, yongeye kugarukwaho n’itangazamakuru nyuma yaho  mu minsi ishize yongeye kwibazwaho ubwo yasomanaga n’umubyinnyi we ku rubyiniro.

Chris Brown ntiyishimiwe n’abafana be nyuma yo gusomana n’umubyinnyi we

Chris Brown w’imyaka 30 yari yagiye gutaramira mu mujyi wa Detroit ku cyumweru. Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, Chris Brown waririmbye “Loyal”, agaragara asomana n’umubyinnyi we. Bamwe banavuze ko bishobora kubabaza Ammika Harris basigaye bakundana muri iyi minsi.

Kuba yagaragaye akora ibyo, Chris Brown ntiyishimiwe, bamwe bavuze ko bidakwiye mu ruhame, byibukije ibiheruka kuba mu minsi ishize. Kuri Instagram, aherutse kuvuga ku ifoto ya Rihanna bahoze bakundana. Byatumye bamwe bakeka ko ashobora kuba yongeye kugirira Rihanna urukundo rwinshi.

Nyuma yaho na none Chris Brown yavuze ku ifoto ya Harris kuri Instagrama, byerekanaga ko bari mu rukundo. Harris bakundanye muri iyi minsi, bivugwa ko amutwitiye. ’Privacy’ ni imwe mu ndirimbo ziri ku muzingo wa cyenda wa Chris Brown yasohoye mu kwa Gatandatu uyu mwaka. Uwo muzingo witwa ‘Indigo’.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU