Umuyobozi wa RURA, Maj.Patrick Nyirishema mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru hanga yavuze ko City radio yakuwe ku murongo bitewe n’imikorere mibi irimo no kutishyura umurongo w’umunara ikoreraho ndetse no gukoresha abakozi batishyurwa.

Yagize ati:” Twagiye kenshi tuganira n’ubuyobozi bwa City Radio tubagira inama ariko bakikorera ibyabo, Iyi mikorere mibi yo kwinangira kwishyura iminara no gukoresha abakozi badahambwa n’ibindi nibyo byatumye tuyivana ku murongo burundu ”.

Yakomeje avuga ko bashaka kongera gukora babisaba nk’abandi bakemererwa ariko babanjye gukemura ibibazo by’imisoro n’abakozi yambuye no kugaragaza ko yahinduye imikorere.

Kelvin umuyobozi wa City radio hanga.rw ishuro zose yagerageje kumuvugisha ntiyabonetse, kugirango tumenye umubare w’amafaranga barimo ikigo cy’imisoro (RRA), ndetse n’abakozi muri rusange.

Bamwe mu bakozi ba City radio batifuje ko amazina yabo atangazwa bavuze ko bagiye kujyana mu nkiko iyi radio kuko yabambuye, hari n’abatubwiye ko bamaze umwaka bakora badahembwa, ndetse hari n’abatubwiye ko bakora nta masezerano y’akazi bagira.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU