Umukinnyi wa Arsenal David Luiz yageze I Kigali aherekejwe n’umukunzi we ndetse na Nyina aho baje mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije gusura u Rwanda.

Umukinnyi wa Arsenal David Luiz ukina ku mwanya wa myugariro muri iyi kipe yatoranyijwe ngo asure u Rwanda, mu bikorwa bijyanye n’amasezerano ikipe ye yagiranye narwo yo kwamamaza ubukerarugendo.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter yabanje kuvuga ko anejejwe no guhagararira Arsenal mu Rwanda nka hamwe mu hantu nyaburanga.

Ati “Numvise ibintu byinshi byiza bijyanye n’ubwiza bw’u Rwanda n’Abanyarwanda, ntegerezanyije amatsiko gusura iki gihugu n’ibyo gifite byose.”

David Luiz yageze I Kigali aherekejwe n’umukunzi we ndetse na nyina aho azahamara iminsi ibiri gusa.Twakwibutsa ko muri Gicurasi 2018 nibwo u Rwanda rwinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu na Arsenal FC, bugamije kurumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo n’ishoramari, binyuze mu gushyira ikirango ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku myenda yayo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU