1. David Luiz, myugariro ukinira ikipe ya Arsenal yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.

David Luiz yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Uyu mukinnyi wasuye uru rwibutso mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, nyuma yo kunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu butumwa yatanze yavuze ko abantu bakeneye urukundo, amahoro n’ibyishimo.

David Luiz yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane aherekejwe n’umukunzi we ndetse na nyina, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije gusura u Rwanda.

Ni we mukinnyi w’iyi kipe yo mu Majyaruguru ya Londres mu Bwongereza watoranyijwe ngo asure u Rwanda, mu bikorwa bijyanye n’amasezerano ikipe ye yagiranye narwo yo kwamamaza ubukerarugendo azwi nka Visit Rwanda

Yakiriwe na bamwe mu bakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, nyuma yerekeza muri Marriot Hotel aho acumbikiwe.

Luiz aje mu Rwanda mu gihe Shampiyona zo ku mugabane w’u Burayi zahagaze kubera imikino y’amakipe y’ibihugu, uyu we akaba atarahamagawe n’Umutoza wa Brésil, Tite, mu mikino ya gicuti igihugu cye kiri gukinira muri Singapore irimo n’uwo cyanganyije na Sénégal igitego 1-1 kuri uyu wa 10 Ukwakira 2019.

David Luiz yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Azava mu Rwanda agiranye ikiganiro n’abanyamakuru kizaba ku munsi ubanziriza uwo azasubiriraho mu Bwongereza.

Muri Gicurasi 2018 nibwo u Rwanda rwinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu na Arsenal FC, bugamije kurumenyekanisha nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo n’ishoramari, binyuze mu gushyira ikirango cya ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku myenda yayo.

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU