Mu minsi ishize umuhanzi Harmonize yasezeye bitunguranye inzu yamureze WCB Wasafi ya Diamond Platnumz ahita anashinga inzu ye bwite ayiha izina rya “Konde boy world wide” gusa mushiki wa Diamond Queen Darleen yabyise ubugambanyi.

Nyuma y’isezera rye umuhanzi Diamond Platnumz nta kintu yigeze abivugaho gusa kuri ubu Platnumz ari gushora cyane mu muhanzi we Rayvanny wiyita Vannyboy, Diamond Platnumz aherutse gushimagiza indirimbo Vannyboy yakoranye n’umunya Nigeria yitwa “Slow down” aho yahamije ko ari indirimbo ifite amashusho meza cyane.

Kuri ubu umuhanzi Rayvanny arimo gukorana n’abahanzi mpuzamahanga kugirango atere imbere kurashaho, harimo Chibuzor Nelson Azubuike uzwi nka Phyno aho baheruka gushyira indirimbo hanze mu mpera z’icyumweru gishize ari nayo Diamond platnumz yahamije ko ari nziza.

Rayvanny ku wa 10 Ukwakira yashyize hanze indirimbo yakoranye n’undi muririmbyi wo muri Nigeria witwa Mayorkun yahawe izina rya Gimmidat kuri ubu ikaba imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni ku rubuga rwa youtube. Gusa Harmonize we yamaze gusohora indirimbo ya mbere yakoreye muri Konde boy worldwide.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU