Didier Drogba na Patoranking bari kubarizwa i Kigali aho bitabiriye inama ya Youth Connekt. Kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukwakira 2019 bombi basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ku Gisozi.

Ubwo bageraga ku rwibutso babanje  basobanurirwa uko  Jenoside yakorewe Abatutsi  muri 1994 yateguwe kugeza ishyizwe  mu bikorwa igahitana abarenga Miliyoni mu gihe cy’Iminsi ijana gusa

Nyuma yo kuzenguruka ibice bigize Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi bakanunamira inzirikarengane zihashyinguwe, aba bombi bashyize ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi.

Ubutumwa Patoranking yanditse mu gitabo cy’abashyitsi bugaragaza ko ibi byamamare byakozwe ku mutima n’ibyo babonye.

Patoranking yagize ati ”Ni agahinda kenshi, ibi binsigaye ku mutima. Ni amarira menshi imbere n’inyuma. Ushimwe Mana kuko twabonye urukundo. Urukundo ruba hano, u Rwanda ni urukundo.”

Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye inama ya Youth Connekt kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukwakira 2019, Didier Yves Drogba Tébily wamamaye mu mupira w’amaguru, yacyeje intambwe u Rwanda rumaze gutera mu rugendo rwo kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yarusize iheruheru.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU