Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Didier Drogba uri mu Rwanda mu nama y’ihuriro ry’urubyiruko rwa Afurika Youth Connekt Africa 2019.

Didier Drogba yakiriwe muri Village Urugwiro

Didier Drogba wahoze akinira ikipe ya Chelsea akanandikiramo ibigwi, mbere yuko yakirwa muri Village Urugwiro,  yahuriye kandi  n’abafana n’abafana b’iyi kipe muri gahunda ya siporo rusange yo kugenda n’amaguru yabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatanu tariki 11 Ukwakira 2019, aho bamwakiranye urugwiro, na we akishimira uburyo bamwakiriye.

Didier Drogba kandi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ari kumwe n’umuhanzi Patoranking wo muri Nigeria, basobanurirwa amateka akarishye yaranze u Rwanda yatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi, banaboneraho gusiga ubutumwa bw’urukundo kuri uru rwibutso.

Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi mu rurimi rw’igifaransa, Didier Yves Tébily Drogba yagize ati “Igihe kirashize kuva muri 2009 ubwo naherukaga hano mu Rwanda. Kugaruka kuri ubu butaka bwo kwibukiraho, ni umukoro, no kunamira inzirakarengane za Jenoside, ariko ni n’igihe cyo gukoresha kumenyekana kwanjye nkigisha urubyiruko rwa Afurika n’urw’Isi ingaruka z’igikorwa nk’iki.”

Ubutumwa bwa Drogba bunashimangira ko mu myaka 10 yari amaze adakandagira mu Rwanda, Abanyarwanda bakoze ibishoboka byose ngo bateze igihugu imbere.

Yakomeje agira ati “Nyuma y’imyaka 10, biturutse ku kwiyemeza no kugira intego kw’Abanyarwanda, iki gihugu cyabaye bandebereho mu gushyira hamwe, kubabarira n’iterambere.”

Didier Drogba yakiriwe muri Village Urugwiro

Drogba yasoje ubutumwa bwe avuga ko yishimiye kugaruka hano mu Rwanda, avuga ko kuba ari mu Rwanda yiyumva nk’uri mu rugo iwe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU