Dore ahantu 6 ushobora gusanga couple irimo kuhakorera imibonano ugatungurwa cyangwa se ugafatwa n’ibitwenge. Ni inkuru dukesha ikinyamakuru femmeactuelle.fr

1.Mu ndege: Mu ndege [rusange] haba hari abantu benshi, umuntu ashobora kwibaza uburyo wahifashisha. Thomas w’imyaka 41, avuga ko ubwo yari atashye iwabo muri Cuba, yasambaniye mu ndege.

Yagize ati “Ni urugendo rwari rufite amasaha atandatu ariko ntabwo nayapfushije ubusa. Nari nicaranye n’umugore wari ufite umwana w’umuhungu, uwo mwana nakomeje kumukinisha, ariko naganira na nyina, mu masaha y’ijoro bamwe bafashwe n’agatotsi, dusigara turi babiri, naramukorakoraga biza kurangira anyicayeho……. Umuntu wari wicaye ku ruhande rwo hakurya yaricuye, atungurwa n’ibyo twakoraga, gusa kubera isoni yahise areba hirya turakomeza. Ubwo twasozaga urugendo twasezeranyeho nta yandi magambo tuvuganye”.

2.Muri Gari ya Moshi: Camille w’imyaka 29 nawe avuga ko yakoreyemo imibonano mpuzabitsina ubwo yari ku rugendo rugana i Londres.

3.Mu modoka: Aha ho abenshi barahifashisha ariko bigasaba gushirika ubute no kugira umubiri urekuye(Souple),nk’abantu babyibushye ntabwo biborohera kuba bakwibashisha aha hantu.

4.Mu bwiherero bwo ku kibuga cy’indege: Aha naho kubera urujya n’uruza rw’abantu, ni ahantu benshi badatekereza ko bahakorera imibonano, ku buryo n’uwahagusanga byamutungura cyane.

Céline w’imyaka 50, avuga ko ubwo yari atashye avuye mu butembere yari amazemo icyumweru ku mwaro wa Ibiza, ngo yageze ku kibuga cy’indege hamwe n’abari bamuherekeje babanza guhuza urugwiro banywa inzoga, aha ngo niho byaje kurangira asambaniye mu bwiherero n’umwe mu basore bari bamuherekeje.

5.Ku muhanda: Aha naho benshi barahikinga, ariko mu mihanda minini iriho n’amatara ntabwo biba byoroshye, gusa abantu bazi gukoresha igihe cyabo neza, bahanga amaso imbere n’inyuma, abatambuka mu modoka bo ntacyo baba bababwiye, baba bikanga abagenda n’amaguru. Ibi ababibasha ni bake, uretse n’isoni bisaba gukoresha imbaraga cyane.

6.Muri pisine: Muri pisine rusange ni ahantu abantu barenze umwe bashobora kogera, aha rero nubwo bisaba ubuhanga no gushira isoni, hari ababasha gukoreramo imibonano, gusa na none ngo biroroshye kuba umuntu yagiriramo ubushake cyane bitewe n’uko amazi ashyushye cyangwa akonje. Amazi y’akazuyaze ngo akaba atera ubushake cyaneee kurusha akonje.

Urubyiruko rugirwa inama yo kwirinda ubusambanyi kuko rushobora gukuramo ingaruka nyinshi zirimo no gutwara inda zitateguwe, kwanduriramo indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka VIH/SIDA.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU