Muri rusange gusonza ntabwo ari bibi ariko biba ikibazo iyo umuntu ahora yumva ashonje buri gihe. Guhorana Inzara bishobora guterwa n’indwara ya diyabete, kudasinzira, isukari nkeya mu maraso, gutwita, umunanairo n’ubwoko bw’imiti umuntu yivurisha.

Dore zimwe mu mpamvu zitera umuntu gusonza buri kanya

Dore impamvu zituma umuntu ahorana inzara igihe cyose:

Umunaniro

Mu gihe uhanagayitse cyangwa se ubwonko bwawe butaguwe neza, umubiri wawe urekura umusemburo witwa cortisol. Uyu musemburo uzamura igitekerezo cyo kumva ushonje buri kanya.

Ubwoko bw’imiti umuntu yivurisha

Imiti imwe n’imwe ishobora gutuma umuntu ashaka kurya ku buryo budasanzwe harimo imwe mu miti ya diyabete. Akenshi iyo uri ku miti ukabona ibiro byiyongera ukwiye kugana muganga akaguhindurira.

Gutwita

Ababyeyi bamwe mu gihe cyo gutwita baba bafite apeti idasanzwe. Ubu ni uburyo umubiri wabo ugaragaza ko uruhinja ruri mu nda rubasha kubona intungamubiri zihagije kugirango rubashe gukura.

Ubwoko bw’ibiribwa umuntu afata

Ntabwo ibiribwa byose bitera gusonza buri kanya ku buryo bumwe. Ibitera gusonza cyane ni ibikungahaye kuri proteyine nk’amafi, inyama, ibishyimbo, imboga ndetsen’imbuto.

Iyo ukunda kurya ibi biribwa, ushobora kubona ushonje buri kanya kabone n’iyo waba umaze kurya kandi bishobora gutuma urya ku kigero kidasanzwe.

Akamenyero ko kunywa soda

Abantu benshi bakunda kunywa soda bityo bigatuma umubiri wabo uyimenyera. Ariko iyo sukari iba muri iki kinyobwa ibwira ubwonko bwawe kwitegura gukoresha iyo sukari. Iyo umubiri wawe iyo sukari wamenyereye, uhita ugira inzara ya hato na hato.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU