Sibomana Jean Bosco wamenyekanye nka  Dr Scientific  ni  umuhanzi ubarizwa mw’itsinda  rya The Legends  yashyize hanze indirimbo yise Umuyobozi mwiza aho akeza anavuga  ibyiza Perezida Repubulika Paul Kagame yagejeje ku Rwanda mu myaka 25 ishize .

Uyu mugabo wakunzwe mu ndirimbo nyinshi zitandukanye ndetse no mujyana nka afrobeat ndetse na Gakondo  ubwo yatugezaho iyi ndirimbo  yatubwiye koyicaye akareba aho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika  Paul Kagame  agejeje u Rwanda Nyuma y’imyaka 25 rwibohoye ingoma mbi  yasize ihitanye Abatutsi barenga Miliyoni muri jenoside yabakorewe muri 1994 .

Yagize ati : iyo ndeba ibyiza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika amaze kugeza ku banyarwanda nasanze  nta kintu namwitura uretse kumucyeza ndetse  no kumushimira ibyo byiza mutura indirimbo nise Ubuyobozi bwiza

Mu gitero cya mbere cyiyo ndirimbo  agira ati “ Muyobozi waduhaye iterambere,uwareba aho tugeze tukuri inyuma  kuko abnayarwanda dukeneye ibirenze ibyo , akomeza agita ati umuyobozi mwiza ntayobya abo ayobora .

Dr Scientific yakomeje atubwira ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ari intore irusha izindi intambwe kandi ijabo ryamuhaye ijambo kubera ibintu byinshi yakoreye abanyarwanda  agaruka ku mubano mwiza n’amahanga, umutekano, ubuzima bwiza , uburezi bufite ireme , ubumwe n’ubwiyunge  byatumye abanyarwanda kugea ubu bari mu mudendezo ndetse  ni bindi byinshi akoreshamo ingufu ze n’ubwenge  kugira ageze abanyarwanda ku Rwanda  rwiza .

Mu gusoza twamubajije impamvu yakoze iyo  ndirimbo yatubwiye ko ari ishimwe yakoreye umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame   ndetse akaba na Perezida w’umuryango FPR inkotanyi  .

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU