Eddy Kenzo yavuze ko mu gihe uwitwa Sheikh Muzaata ngo ntibizigera bimugwa neza ngo kuko yaramusebeje cyane.

Umuhanzi Edrisah Musuuza wamamaye mu muziki nka Eddy Kenzo, yasazwe n’agahinda gakomeye bimutera gusukira amarira imbere y’abakunzi be agaragaza ko ibihe arimo muri iyi minsi bitamworoheye na gato.

Ibi bije nyuma yuko uyu muhanzi bamutwaye umugore we Rema babyaranye aho yashyingiranwe n’umugabo w’Umuganga witwa Hamza Ssebunya.

Kuri uyu wa Kabiri ubwo yaganiraga n’abafana be kuri instagram yabajijwe ibibazo byinshi bitandukanye bimuvugwaho birimo kuba yaracaga inyuma umugore we, kuba ari umutinganyi n’ibindi byamuvuzwe ho nyuma y’uko umugore we afata icyemezo cyo gushyingiranwa n’undi mugabo

Eddy Kenzo nta kindi yongereyeho yasutse amarira n’agahinda kenshi, avuga ko ibihe arimo byahaye urwaho ku muntu uwo ari we wese kuba yakwivugira amagambo amusenya amwita icyo ashaka imbere mu ruhame.

Mu magambo Eddy Kenzi yavuze ko kuba guverinoma ntacyo irimo gukora kugirango imurenganure ari ibintu bitari byiza kandi nawe yarakoze uko ashoboye ngo izina Uganda ariteze imbere ku isi hose barimenye.

Umuvugabutumwa witwa Muzaata wanasezeranyije Rema n’umukunzi we muri uwo muhango wo gusezeranya aba bageni yavuze ko umuhanzi Eddy Kenzo ari ‘umutinganyi’ kandi ko yitwara nkabo. Yongeraho ko ‘umutinganyi’ adashaka umugore avuga n’andi magambo y’urukozasoni.

Yavuze ko niba Eddy Kenzo adashatse umugore wo kubana nawe ari ikimenyetso cy’uko ari umutinganyi, avuga ko akwiye kubivamo agashaka uwo babana cyangwa akarongora nyina

Ibi byababaje uyu muhanzi mu buryo budasanzwe kuko nyina umubyara amaze imyaka irenga 20 yitabye Imana.

Eddy Kenzo n’umujinya mwinshi yavuze ko Sheikz Muzaata yamutukiye mu maso y’umwana we, ngo ni urwibutso rubi umwana we abitse

Yagize “Untukiye mu maso y’umwana wanjye akureba sinibaza ko wari umunsi mwiza ku mwana wanjye kandi umwana wanjye ntabwo aza kwibagirwa, ndagushimiye.”

“Sheikz Muzaata agomba kwerekana ibimenyetso byose bigaragaza ko ndi umutinganyi nabibura azasaba imbabazi kubwo kwangiza izina ryanjye. Ubu isi yanjye yose yuzuye ikimwaro. Ndi umubyeyi w’abana babiri.”

Ibi byatumye kandi uyu muhanzi anafata ingamba zo guhagarika gukorera bimwe mu bikorwa bya muzika muri Uganda mu gihe Sheikz Muzaata ataramusaba imbabazi.

Aho yongeyeho ko kuri ubu ashobora no gupfa agakurikira umubyeyi we umaze igihe kinini yitabye Imana ngo kuko yasuzuguye umubyeyi we cyane ndetse aboneraho kuvuga ko ubu ntacyo aricyo ndetse ko ntacyo n’ubuyobozi mwamufashije kandi we yarabahesheje ishema  ubu rero biravugwa ko Eddy kenzo ashobora kwikoraho ikintu kitari kiza kubera ibibazo yahuye nabyo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU