Eddy kenzo yahuye na Perezida Museveni amushimira kubw’igikombe yahawe mu irushanwa rya African Entertainment Awards muri Leta zunzu ubumwe z’Amerika.

Eddy Kenzo yagize amahirwe yo gukora mu biganza bya Perezida Museveni

Kuri uyu wa Mbere nibwo Perezida Museveni yatumiye umuhanzi Edrisa Musuuza uzwi nka Eddy Kenzo mu nyubako ya State House muri Uganda.

Mubyo yamushimiye harimo kuba yarazamuye ibendera ry’iki gihugu mu bikorwa bitandukanye birimo kumenyekanisha ururimi rwabo ,guteza imbere umuco ndetse no kwitwara neza mu marushanwa akomeye abarizwamo n’abandi bahanzi bo muri Afurika bakomeye.

Yagize ati” Nahuye nawe nyuma yuko atindiye ibihembo birimo ‘African Entertainer of the year and BET award winner’ mu magambo macye n’umuhanzi ugira umuhate kandi wakuriye mu kigo cy’imfumbi reka mwifurize amahirwe masa.

Eddy Kenzo nawe yaboneyeho kumushimira kubw’ubutumwa yamugeneye aho yamwijeje ko azakomeza kurwana ishyaka ryo kumenyekanisha igihugu cyabo ku isi hose.

Eddy Kenzo yagize amahirwe yo gukora mu biganza bya Perezida Museveni

Ibi bibaye nyuma yuko uyu muhanzi mu minsi yashize yatwawe umugore n’undi mugabo ndetse akaza kubabazwa n’amagambo yavuzwe n’uwabasezeranyije aho yamwise umutinganyi ,ibi byafashe indi ntera kugera ubwo uyu mugabo yigeze gusuka amarira ubwo yaganiraga n’inshuti ze akananzura ko atazongera gukorera ibitaramo muri Uganda.

Gusa ibi byaje gushira ndetse avuga ko atigeze abiha umwanya , ibi byose yabivugaga ari hanze y’igihugu aho yanakigarutsemo yakirwa n’abantu ibihumbi baje kumwakira kubwo kumva ko yatwaye igihembo gikomeye muri Amerika.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU