Umuhanzi Idris Musuuza wamamaye nka Eddy Kenzo ukomoka kandi ukomora ubwamamare mpuzamahanga muri Uganda yakiriwe n’imbaga y’abafana be muri icyo gihugu amaze kwegukana kimwe mu bihembo bya African Entertainment Award USA.

Eddy Kenzo yahawe ibihembo bya “Best African Entertainer”  ku wa Gatandatu ushize taliiki ya19 Ukwakira, aho yahigitse ibyamamare bikomeye nyafurika nka Davido, Wizkid na Diamond Platnumz.

Nyuma yo kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakiriwe n’uruhumbirajana rw’abafana b’abanya Uganda baje kwifatanya nawe mu byishimo.

Uyu muhanzi washyizwe ku ruhando mpuzamahanga n’indirimbo ya Sitya Loss yashimiwe ko yagaragajemo ubuzima bwa nyabwo bw’abanyafurika akoreresheje abana batatu bagaragara mu mashusho y’iyo ndirimbo, yageze muri Uganda nyuma yo kuzenguruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika maze yakirwa n’umuzenguruko w’abantu ari kumwe n’ibendera rya Uganda.

Eddy Kenzo yakiriwe nk'umwami muri Uganda

Kenzo yazengurukijwe anatemberezwa mu mudoka ya Range Rover y’umukara ndetse n’imbaga y’abamushyigikiye imuri inyuma mu muhanda wa Kampala Entebbe muri Uganda, bamwe mu bafana bari bamushagaye mu mashati y’umweru bavugaga bati “Umwami yagarutse”.

Eddy Kenzo yakiriwe nk'umwami muri Uganda

Yasazwe n’ibyishimo kugera ubwo Police yahagobotse kugirango agera iwe amahoro. Twakwibutsa ko mu minsi yashize uyu muhanzi yashinjaga Leta ya Uganda kutamuha icyubahiro aho yabitewe nuko umugabo uherutse gusezerana n’umugore we Rema yamuvuzeho amagambo atari meza bituma agira umujinya ndetse avuga ko atazongera kuririmba muri Uganda mu gihe atarasabwa imbabazi.

Kuri ubu hategerejwe kureba niba koko azasabwa imbabazi kugirango asubukure ibitaramo muri Uganda.

Eddy Kenzo yakiriwe nk'umwami muri Uganda

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU