Kuri uyu wa Kane nibwo Eddy Kenzo yakoze ikiganiro n’itangazamakuru maze avuga byinshi birimo kuba yaratwawe umugore nundi mugabo ,igihembo yavanye muri Uganda ,uburyo yabonanye na Perezida Museveni ndetse n’ibindi bitandukanye byamuvuzweho.

Iki kiganiro kibaye nyuma yuko uyu muhanzi akubutse muri Leta zunzu ubumwe z’Amerika aho yavanyeyo igikombe akakirwa n’imbaga y’abantu kuri Entebbe. Mu bibazo itangazamakuru ryamubajije bagarutse ku cyamuteye gufata umwanzuro wo kutazongera kuririmba muri Uganda maze asubiza ko yabitewe n’umujinya gusa yongera gushimangira ko yisubiyeho kubera ko yasanze yarahubutse.

Yabajijwe kandi ku mubano we n’abahanzi barimo Bobi Wine maze asubiza ko ari inshuti ye ndetse ko azamushyigikira mu gihe cy’amatora ateganyijwe mu mwaka uri imbere .Aya yaboneyeho kuvuga ko umubano we na Jose Chameleone ntagatotsi karimo ngo nyuma yuko bivuzwe ko bakoze indirimbo na Harmonize ntibayirangize nyuma ikarangizwa na Eddy Kenzo.

Ngo ibi bibabazo byose byaracyemutse ngo kuko hari indi ndirimbo bahuriyemo [ Eddy Kenzo, Harmonize,Jose Chameleone ndetse na Pallaso] ngo ibi babikoze mu buryo bwo gukuraho urwango rwavuzwe hagati yabo ndetse no kwereka isi yose ko ntakibazo bafitanye.

Yabajijwe ku mubano we na Rema babyaranye maze asubiza ko ntakibazo abajijwe niba azataha ubukwe bwe asubiza ko ntakabuza azabutaha mu gihe yatumiwe , aha yabajijwe impamvu yarakaye nyuma yo kumva ko yarongowe maze asubiza yabitewe n’urukundo amukunda ngo kuko yifuzaga ko nawe yagira ibyishimo kandi ngo amwifuriza ibyiza gusa mu rugo rwe rushya.

Yasoje avuga ko yakiriwe neza na Perezida Museveni ndetse amushimira impanuro yamuhaye ndetse nawe amwizeza ko azakora uko ashoboye kugirango akomeze azamure izina rya Uganda ku isi hose.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU