Nyuma yo ku murikwa filime nshya y’ Inyarwanda yitwa LINDA, ubu yashyizwe aho buri wese ashobora kuyibona bimworoheye.

Filimi LINDA yashyizwe aho buri wese ashobora kuyibona bimworoheye

Mu minsi ishize nibwo Filimi yitwa LINDA ivuga ku buzima busanzwe bwa buri munsi yashyizwe hanze, cyane ko ivuga mu kubaha abantu bose, abato cyangwa abakuru kuko ubuzima bwa buri muntu wese buhinduka igihe icyaricyo cyose.

Tubibutse ko iyi filimi yitwa Linda yakinywe n’umukinnyi w’amafilimi mu Rwanda Gaudence Gogo, akaba ari nawe nyiri filimi ya Linda. Filimi Linda riri mururirmi rw’ikinyarwanda yagaragayemo ibyamamare bitandukanye byahano mu Rwanda, bisanzwe bikina filimi Nyarwanda.

Filimi LINDA yashyizwe aho buri wese ashobora kuyibona bimworoheye
Nyiri filimi Linda, Gogo Gaudence ngo yishimira ko ibyo akora byagira umumaro ku bantu

Kuri ubu filimi Linda yashyizwe ku rubuga rwa Youtube kugirango ikomeze gutanga ubutumwa kubo yagenewe, nkuko bitangazwa na nyiri filimi Gogo Gaudence mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda.com

Yagize ati; “Byabaye ngombwa ko filimi Linda nyishyira kuri Youtube kugirango uyishaka wese ayirebereho mu rwego rwo kwegereza abakunzi bi bikorwa byanjye ibyonkora, kuko nibo mbikorera kandi birimo inyigishi nyinshi. Mpora nifuza ko yagira icyo ibamarira mu buzima bwa buri munsi”.

“Ntibyari binaniye kuyishyira ku isoko ngo igurishwe nkizindi filimi Nyarwanda zose, ariko kuri njye mbona ataribyo bikenewe cyane, kuko igikenewe ni kugirango ibyo dukorera abanyarwanda bigire icyo bibamarira muri rusanjye. Bishatse kuvuga ko ndamutse nungutse kubwa Filim Linda, ariko ntitange inyigisho kuri rubanda bayikurikirana ntago intumbero yanjye naba ndikuyigeraho”.

Kurubu Filimi Linda wayisanga ku rubuga rwa Youtube unyuze hano:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU