Filipe Nyusi wari usanzwe ari Perezida wa Mozambique yongeye gutorerwa manda nshya yo gukomeza kuyobora iki gihugu ahigitse abo bahatanaga.

Filipe Nyusi yatsindiye kuyobora Mozambique

Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Mozambique yatangaje ko Nyusi w’imyaka 60 y’amavuko yatsinze amatora afite amajwi kurusha abo bari bahanganye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Umuyobozi w’iyo Komisiyo Abdul Carimo yavuze ko Filipe yatsinze ku kigero cya 73%.

Ati ”Filipe Nyusi, Umukandida w’Ishyaka Frelimo yatsinze ku majwi 73% akurikirwa na Ossufo Mamade wa Renamo ufite 21.8% y’abatoye.”

Yongeyeho ko “David Simango wa MDM yaje ku mwanya wa gatatu n’amajwi 0.73% y’abatoye naho ku mwanya wa kane haza Mário Albino wagize 0.73%.”

Kuri ubu Filipe ni Perezida wa kane w’iki gihugu aho yakiyoboye kuva mu 2015 nyuma yo kuba Minisitiri w’umutekano kuva mu 2008 kugeza 2014.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU