Graeme Souness wigeze kuba kapiteni wa Liverpool yasanzwe n’ibishimo nyuma yuko ikipe afana inganyije n’ikipe ya Manchester bakagabana amanota.

Graeme Souness yasazwe n’ibyishimo nyuma yuko Liverpool yikuye imbere ya Manchester United
Graeme Souness

Kuri iki cyumweru nibwo rwari rwambikanye hagati y’ikipe ya Liverpool na Manchester United aho umukino warangiye bose banganya igitego kimwe ku kindi.

Ibi byabaye mu mukino wa Premier League aho igitego cya mbere cya Manchester United cyatsinzwe na Marcus Rashford ku munota wa 36 w’umukino , mu gihe ku ikipe ya Liverpool cyatsinzwe na Adam Lallana ku munota wa 85 w’umukino.

Nyuma yuyu mukino wabereye kuri Stade ya Old Trafford wavugishije bensi amangambure dore ko buri wese yahaga amahirwe ikipe afana.

Umukino waje kurangira ari igitego kimwe kuri kimwe, Graeme Souness wigeze kuba Kapiteni wa Liverpool mu mwaka wa 1980 yagize icyo avuga kuri uyu mukino nk’umuntu wawubonye imbona nkubone.

Graeme Souness yavuze ko ari amahirwe menshi kuba Liverpool yanganyije niyi kipe ngo kuko byaboneraga imbaga yari yitabiriye uyu mukinno ko Manchester United yakoroze cyane ikipe ya Liverpool hagati mu kibuga, akaba ari amahirwe kuba babashije kuhakura inota 1, kuko ngo Manchester yagize ibyago kutabatsinda ngo yegukane amanota 3 yose.

Yagize ati ”Ntekereza ko Liverpool yarusimbutse uyu munsi, abakinnyi ba Manchester United ntibigeze bemerera Liverpool kwinjira mu mukino na gato, babazengereje mu kibuga hagati, byari kuba bikomeye iyo Liverpool ihava nta nota rimwe ihakuye.”

Graeme Souness yakomeje agira ati “Ntekereza kandi ko Machester United yakuye byinshi muri uyu mukino, berekanye ko bashoboye kandi bari abo gutinywa, bakoze akazi keza ku bakinnyi b’inyuma ba Liverpool, babahagaritse mu mukino wose. Ntekerea ko Liverpool yarusimbutse uyu munsi.”

Graeme Souness yasazwe n’ibyishimo nyuma yuko Liverpool yikuye imbere ya Manchester United
Gary Neville, myugariro wahoze akinira Manchester United

Myugariro Gary Neville wahoze akina muri Manchester nawe yongeyeho avuga ko “batakekaga ko ibyabaye batakekaga ko Manchester United yabikora, ko United yari yihagazeho kuva mu minota 5 ya mbere.”

Yakomeje avuka ati “Byashimishije abakinnyi ba United ndetse n’umutoza Ole Gunner. Iyo batsindwa igitego mu minota 15 ya mbere, Liverpool yari kuvaho itsinze ikegukana amanota 3.” 

Magingo aya urutonde ruyobowe n’ikipe ya Liverpool ifite amanota 25, aho ikurikiwe na Manchester City ifite amanita 19, igakurikirwa na Leicester City ifite 17 aho inganya na Chelsea, ku mwanya wa gatanu hariho Arsenal ifite amanota 15.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU