Abahanga mu by’umubano no gukundana bahamya ko urukundo nyakuri rutagira icyo rushingiraho kandi rutagomba kuba hari inyungu runaka rukurirana ku muntu uruhabwa nubwo nubwo bivugwa n’abantu benshi ko nta rukundo rutireba rutakibaho muriyi minsi ya none.

Kimwe mu nyungu bivugwa ko abakunda baba bakurikiye nk’inyungu ari amafaranga, gusa mu by’ukuru ntawe udakunda ubukire kandi ntanutakwishimira gutunga nubwo bamwe basigaye barize uburyo bwo kubonamo amafaranga butavunanye bakitwikira izina ry’urukundo maze bikabafasha kugera ku ntego yabo bitabagoye mu gukoresha amarangamutima y’abo bambwira ko bakunda, gusa ni iki kiba iyo bwa bukungu n’amafaranga birangiye?

Ibi ni ibintu 5 byakwereka ko urukundo rwanyu ari ubucuruzi

1.Niba atita ku ngeso zawe.

Kimwe mu bintu biranga abakunda by’ukuri ni ugusobanukirwa kwa buri umwe mu babana ukamenya ibibi n’ibyiza biranga uwo mukundana kugirango utazajya umubangamira kenshi, arijo niba atabyitaho uzabyitondere,umubaze niba nta kintu kiza cyangwa ikibi akubonaho.

  1. Niba akunda kuryoshya gusa.

Abantu bakunda ibintu bigiye binyuranye ariko niba ufite umukunzi muhurira gusa mu gusohoka no gutembera mbese bwa buzima bwo gutakaza amafaranga gusa uzabyibazeho kandi utekereza kabiri cyangwa gatatu wibaze icyaba kibyihishe inyuma, usobanurwe neza koko niba yaba akunda gutakaza amafaranga gusa.

  1. Niba atajya akugira Inama.

Ntawe udashobora gukosa kandi nta muntu uba umutagatifu akiri muzima ku isi gusa hari ibyo kwitondera ku mukunzi wawe niba mushobora gusohoka mugataka amafaranga mwari gukoresha mu gihe cy’umwaka mu cyumweru gusa,ntagire icyo abivugaho uzacungire hafi urebe ko uzahora ubona ayo mafaranga yo kuryoshya buri gihe mu mahanga atandukanye.

  1. Ntakubwira amakosa ye.

Buri muntu ashobora gukosa ariko niba ubana n’umukunzi utarabona akora ikosa na rimwe uzabigarukeho niba ahora yitwararitse cyangwa ari ukuguhisha, nakwereka amakosa ye uzamenya ko ari umuntu kandi umenye ko utabana n’abijuru n’igihe yaguye mu ikosa ubashe kumubabarira.

5.Ntabwo ajya akugira inama yo gushora Imari.

Ubuzima bugira guhomba no kunguka niba ubona umuntu mukundana abona ufite amafaranga ariko ntabe yakubwira na rimwe ko mushobora kuyakoresha mu mishinga ibyara inyungu uzarebe ko ko nta kintu azi mu ishoramari kuko hari igihe amafaranga azashira mukabura nuko mwongera gutembera mu modoka itagira essence.

 

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU