Karuranga Virgile umaze ukunzwe  cyane mu bavanga umuziki  mu Rwanda nka Dj Miller, we n’umugore we Hope Nigihozo bibarutse umwana w’umukobwa ari na we mfura yabo.

Aya  makuru  yashyizwe hanze na Dj Miller  ubwo  abinyujije  ku rubuga rwe  rwa Instagram  mu butumwa bugufi yagizr ati  “ Ikaze mwana w’umukobwa  papa aragukunda  Shani

DJ Miller na Nigihozo bakoze ubukwe tariki 28 Kamena 2019 bwabereye mu busitani bwa Ineza Garden i Kinyinya.

Uwo munsi nibwo imihango yose ijyanye n’ubukwe bwe yabaye irimo gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana ndetse no mu mategeko.

Dj Miller n’umugore we wibarutse batuye muri Kicukiro mu murenge wa Gatenga.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU